Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, basabye Minisiteri y’Uburezi gukemura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyonorere, RGB, birimo icy’abarimu bagera kuri 15% bagaragaweho n’ingeso y’ubusinzi.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, ubwo aba Badepite bagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ibikorwa ya RGB by’umwaka wa 2023-2024
Iyi raporo ya RGB ivuga ko hari intambwe nziza yatewe mu burezi bw’ibanze, ariko haracyari ibibazo byinshi mu burezi bw’abana b’incuke, abafite ubumuga, ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, amahugurwa y’abarimu, ubucucuke mu byumba by’amashuri n’ibindi.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, kiri mu bituma ireme ry’uburezi ryifuzwa ritagerwaho, ariko ngo hari ingamba zafashwe zigamije kubyaza umusaruro ubushobozi buhari.
Abadepite bagize iyi Komisiyo komisiyo basabye MINEDUC kandi gukemura ibibazo byagaragajwe muri raporo ya RGB ku barimu bagera kuri 15% bagaragaweho n’ingeso y’ubusinzi.
Perezida w’iyi komisiyo, Depite Nabahire Anastase avuga ko ubusinzi no gusambanya abana ari ikibazo kigiteye impungenge.
Mu biganiro aba badepite bagiranye n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe y’Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr Nelson Mbarushima yavuze ko ikibazo cy’abarezi basinda cyafatiwe ingamba zikomeye muri sitati nshya igenga abakora muri uru rwego, harimo no kuba uwo bigaragayeho yakwirukanwa mu kazi.
Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo icy’ubujura mu mashuri cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa, RGB ikaba yaragaragaje ko izigera kuri 2% muzatanzwe zose zamaze kwibwa. (RBA)
Amafoto
