Abaharanira uburenganzira bw’abakozi n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, bishimiye icyemezo cyo kongera imishahara ya pansiyo y’abari mu zabukuru, giherutse gufatwa na Leta y’u Rwanda.
Ni icyemezo kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Mutarama umwaka utaha.
Guverinoma y’u Rwanda irimo gukora amavugurura mu bwiteganyirize bw’izabukuru, amwe muri aya mavugurura ni ukongera umushahara wahabwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru uzwi nka Pansiyo.
Ni inkuru yakiriwe neza n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru kuko bavuga ko ubuzima bwari bubagoye bitewe n’uko ubuzima buhagaze muri iki gihe, nk’uko byasobanuwe na Nyiransengiyumva Immaculée wahoze ari umwarimukazi.
Umushahara w’abari mu kiruhuko cy’izabukuru ugiye kwiyongera, mu gihe kandi imisanzu ya pansiyo izava kuri 6% ikagera kuri 12% aho umukozi azajya yitangira ½ n’umukoresha akamutangira ½.
Abaharanira uburenganzi bw’abakozi mu Rwanda bavuga ko kuzamura ingano y’iyi misanzu ntacyo bibangamiraho umukozi, ubirebeye mu gihe kizaza.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, asobanura ko bagiye kongera imishahara y’abari mu zabukuru, bahereye kubahabwega make cyane kurusha abandi.
RSSB isobanura ko izi mpinduka zivugwa mu bwiteganyirizwe, zose zigomba gutangirana n’ukwezi kwa 1 mu mwaka utaha wa 2025.
Umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru, utangwa n’abakozi warazamuwe ukurwa kuri 6% wari uriho kuva 1962, ushyirwa kuri 12%, ukazagenda wiyongeraho 2% buri myaka 2, uhereye mu 2027, bivuze ko mu mwaka wa 2030 bizaba bigeze 20%. (RBA)