Rwanda: Abarenga 1000 bafungwa buri Minsi 30, Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ikigiye gukorwa kuko uyu mubare uteza Ubucukike muri Gereza

MINIJUST yavuze ku ngamba zafashwe zo kugabanya ubwiyongere bw’imanza mu nkiko

Mu myaka itanu ishize, umubare w’imanza inkiko zo mu Rwanda zakira wavuye ku 57,243 mu mwaka 2018 zigera ku 84,243 mu mwaka ushize wa 2022, Ministeri y’Ubutabera ivuga ko hari ingamba zikomeje gushyirwaho kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo kirambye.

Habyarimana François  atuye mu Kagali ka Gatwa Umurenge wa Murambi Akarere ka  Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, amaze imyaka umunani asiragira mu nkiko, aho aburana isambu  ifite hegitari eshatu n’igice, n’agaciro ka miliyoni 8,200,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko uru rubanza rwatinze cyane uruhare, ku buryo afite impungenge ku migendere yarwo harimo n’abamuburanira.

Mu myaka itanu ishize umubare w’imanza inkiko zo mu Rwanda zakira wavuye ku 57,243 mu mwaka 2018 zigera ku 84,243 mu mwaka ushize wa 2022.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko  mu manza 100,619 zahamagajwe umwaka ushize wa 2021-2022, izigera ku 33,814 zasubitswe naho izigera ku 34,833 zazabaye ibirarane.

Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi avuga ko iki kibazo cy’ibirarane giterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’imikorere y’inkiko ubwazo.

Hari abatangiye gutekereza ku bundi buryo bushobora gukoreshwa mu guhangana n’iki kibazo, binyuze mu bigo byigenga byajya bikora igisa no kugura urubanza rw’umuburanyi, bikazabona inyungu cyangwa ibihembo urubanza rurangiye nk’uko bikorwa mu bihugu bimwe na bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja avuga ko igitekerezo nk’iki kigomba gusuzumanwa ubwitonzi, hirindwa ko ibigo nk’ibyo biramutse byemewe gukorera mu Rwanda byaharanira inyungu zabyo kurusha iz’abaturage bigatuma ireme ry’ubutabera rirushaho gusubira inyuma.

Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2021-2021, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko igaragaza ikibazo cy’amikoro make ya bamwe mu baturage mu kwishyura ikiguzi gisabwa igehe bakeneye kunganirwa mu nkiko, nk’imwe mu mbogamizi ituma ibirarane by’imanza bikomeza kwiyongera mu nkiko zo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *