U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara, zikava ku babyeyi 203 ziriho ubu zikagera kuri 70 ku babyeyi 100 000 mu mwaka wa 2030.
Impuguke mu buzima zigaragaza ko ibi bishoboka mu gihe ingamba zashyizweho zikomeje gukurikizwa no gushyirwamo imbaraga.
Ku kigo nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kimwe n’ahandi hirya no hino ku bigo nderabuzima, mu masaha ya mu gitondo uhasanga abagore baje gusuzumisha inda.
Baba bashaka kureba uko ubuzima bwabo n’ubw’abana batwitwe buhagaze, ari nayo ntego yo kwitabira iyi gahunda.
By’umwihariko ibikorwa byo gusuzumisha inda byavuye ku nshuro enye bigera ku nshuro 8, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Si ugusuzumisha inda gusa kuko kugeza ubu usanga ababyeyi bitabira kubyarira kwa muganga, ibyari hasi mu myaka yashize kuko hari ababyariraga mu ngo ugasanga bigira ingaruka bigatera impfu zari kwirindwa. Mukabaranga Dative amaze ibyumweru 2 abyariye ku kigo nderabuzima, we yaje gukingiza umwana avuga ko kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi mu bigo nderabuzima bibafasha cyane.
Uru ni urugendo kandi bafashwamo n’ababyaza, Nyirabititaweho Beate ni umwe muri bo ukora ku kigo nderabuzima cya Kinyinya.
Avuga ko kuba uyu munsi ku kigo nderabuzima haboneka ibikoresho n’imashini bitahabaga mbere bituma batanga servisi nziza ku babyeyi batwite.
Ibi byose ni zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu rwego rwo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.
Byiyongera ku zindi zirimo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, harimo izitangwa n’abajyanama b’ubuzima, iza poste de sante, ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima mu Mujyi wa Kigali, baragaruka ku buryo ibyakozwe mu kongerera ubushobozi abari mu buvuzi byatanze umusaruro.
Imibare igaragaza ko Impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva ku 1,071 ku 100,000 mu 2000, zigera kuri 203 ku 100,000 muri 2020.
Abana batarengeje imyaka 5 bapfa bavuye ku 196 ku 1000 bagera kuri 45 ku 1000 mu 2020, muri icyo gihe kandi, impfu z’abana bato zaragabanutse ziva ku 107 zigera kuri 33 ku bana 1000 bavutse ari bazima, naho impfu z’impinja zavuye kuri 44 ubu zigeze kuri 19 ku mpinja 1000 zavutse.
Imibare kandi igaragaza ko abagore bitabira kubyarira kwa muganga bavuye kuri 27% mu 2000 bagera kuri 93% muri 2020, muri 2020, ababyeyi 98% batwitwe bitabiriye gahunda zo gusuzumisha inda.
Impuguke mu buzima, Dr Ndahindwa Vedaste akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ibi byose ari umusaruro w’imiyoborere myiza ndetse n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Ashimangira kandi ko ingamba zashyizweho zatanze umusaruro munini mu gihe gito.
Dr Ndahindwa yemeza ko kugera ku cyerekezo 2030 cyo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara zikagera ku babyeyi 70 ku 100.000, bishoboka mu gihe ingamba zashyizweho zikomeje gukurikizwa no gushyirwamo imbaraga.
Ubwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yahuraga n’abajyanama b’ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje gahunda ifite yo kongera abakozi nk’igisubizo ku bibazo byinshi bikigaragara muri uru rwego.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko muri gahunda yo gukuba inshuro 4 abakozi bo kwa muganga harimo no kongeramo umubare w’ababyaza ukiri hasi, mu rwego rwo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.
Imibare igaragaza ko muri 2020 ku Isi yose, ku munsi hapfaga abagore bagera kuri 800 bapfuye bazize impamvu zishobora kwirindwa zituruka ku gutwita cyangwa mu gihe cyo kubyara.
Hagati ya 2000 na 2020, umubare w’ababyeyi bapfa babyara ku 100 000 wagabanutseho 34% ku Isi yose.
Kugeza ubu intego Isi yihaye ni uko muri 2030 byibura iyi mibare igomba kugabanuka, ikagera munsi ya 70 ku 100,000 babyara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko kugera kuri iyi ntego bisaba igabanuka rya 11,6% buri mwaka. (RBA)