Rwanda: Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo bagabiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamakuru bakorera Itangazamakuru mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu bagabiye Inka, Sendakize Joseph warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira umusanzu wabo mu kongera kumucanira igicaniro cyari cyarazimye.

Bwana Sendakize utuye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yagabiwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 ndetse hanaremerwa Nyiramana Jeannine ufite ubumuga bw’ingingo. Nyiramana yafashijwe kongera igishoro mu bucuruzi bw’ubuconsho akora.

Aba bombi kandi banahawe ubufasha bw’ibiribwa mu rwego rwo kubafasha gukomeza gutwaza.

Sendakize Joseph wagabiwe inka, yavuze ko byamushimishije kandi bigiye gufasha umuryango we kugira imibereho myiza.

Yagize ati:”Nkurikije uburyo nahingaga sineze kubera kubura ifumbire, iyi nka izajya impa ifumbire n’amata, bityo bizamfasha. Nifuzaga inka ariko nkabura ubushobozi, kuba nyibonye nanjye izanteza imbere, abana bazanywa amata”.

Yunzemo ati:”Nk’uko mpawe iyi nka, nzakomeza gahunda ya Perezida Kagame yo kugabirana. Nzagabira abandi maze nabo borore banywe amata bagire imibereho myiza”.

Nyiramana Jeannine nawe yashimiye abanyamakuru n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubw’Umurenge bwamutekerejeho.

Ati:”Abana banjye baryaga rimwe ku munsi, ariko ubu bagiye guhindura ubuzima bajye babona Ifunguro uko bikwiye. Ndashimira abanyamakuru bampereye Ifunguro abana kandi nanjye nkabona igishoro cy’isumbuyeho cyo gukoresha. Ntagushidikanya ko bizamfasha guhindura ubuzima.”

Muhinzi Elisée uhagarariye abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo ,avuga ko ari abafatanyakirwa ba Leta, ariko bagomba kugira ibindi bakora bifasha umuturage gutera imbere no kugera ku mibereho myiza.

Ati:”Nk’abanyamakuru, uretse gukora inkuru z’ubuvugizi, tugomba kujya muri gahunda za Leta zirimo gufasha abatishoboye, twe nk’abanyamakuru twiyemeje buri mwaka kugabira Inka umuntu umwe mu Karere, ubushobozi bwakwiyongera tukagabira babiri. Twifuza ko abayobozi bakishisha abanyamakuru, bakumva ko ari abafatanyabikorwa nk’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko batunguwe n’igikorwa nk’iki cyakozwe n’abanyamakuru.

Ati:”Ubusanzwe abanyamakuru ni abafatanyabikorwa dusanzwe duhurira mu zindi gahunda. Ni ubwa mbere tubonye bagira igitekerezo cyo kugabira inka umuturage. Byadushimishije cyane. Ubundi kugaba inka ni umuco mwiza twatojwe na Perezida Kagame. Abanyamakuru namwe mwinjiye mu mihigo y’Akarere. Kugabirwa Inka ni urukundo, ni igihango tugiranye.”

Iyi gahunda yo kugabira Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatekerejwe ishyirwa mu bikorwa n’abanyamakuru n’abandi bariba hafi.

Nyuma yo gutangirira uyu muhigo mu Karere ka Ruhango, biyemeje ko ugomba kweswa buri mwaka.

Amafoto

Sendakize Joseph yagabiwe Inka n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo

 

Nyiramana Jeannine yongerewe Igishoro, anahabwa n’amafunguro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *