Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umubare w’abanyamahanga bemewe gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore uva kuri batanu bakaba batandatu mu mwaka w’imikino utaha, mu gihe amakipe yifuzaga ko bagirwa barindwi cyangwa kurengaho.
Ni umwanzuro FERWAFA yatangarije abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bagore n’Abagore, nyuma y’umwiherero w’iminsi ibiri wa Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe wabereye i Nyamata ku wa 26-27 Nyakanga 2023.
Muri iyi baruwa, FERWAFA itangaza ko kuva muri Shampiyona y’umwaka utaha wa 2023-24 abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina muri ibi byiciro byombi, bazava kuri batanu bakaba batandatu “bashobora kujya ku rupapuro rw’umukino”.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko nk’uko bisanzwe umunyamahanga wemererwa guhabwa uruhushya rwo gukina agomba kuba atarengeje imyaka 30, mu gihe iyo arengeje iyo myaka ikipe imwandikisha isabwa kugaragaza ko yakiniye Ikipe y’Igihugu cye nibura mu myaka itatu ishize.
Izi mpinduka zibayeho nyuma y’umwaka umwe gusa nabwo uyu mubare uzamuwe ukava ku bakinnyi batatu bakaba batanu, ibintu abanyamupira bemeza ko byazamuye urwego rwa shampiyona.
Byitezwe ko nabwo uyu mwaka izi mpinduka zizatanga umusaruro kuko na APR FC na Police FC zasubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 n’icyenda uko zikurikirana.
Ku isoko ry’igura n’igurisha amakipe yagaragaye asa nk’ayiteguye izi mpinduka kuko nka APR FC yaguze barindwi barimo Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’; Umunya-Uganda Taddeo Lwanga; Umunya-Nigeria Victor Mbaoma; Umunya-Cameroun Apam Assongwe Bemol; Umunyezamu wo muri Repubulika ya Congo Pavelh Ndzila; Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub n’Umunya-Cameroun Banga Salomon Bindjeme Bienvenu. Aba biyongeraho Umunyarwanda waguzwe muri Rukinzo FC yo mu Burundi, Ndikumana Danny.
Mukeba wayo, Rayon Sports na yo yaguze abakinnyi batanu barimo Umunya-Maroc Youssef Rharb; Abagande Simon Tamale urinda izamu na Charles Baale uritaha; Umunye-Congo Jonathan Ifunga Ifasso, Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa; biyongeraho Abanyarwanda barimo Serumogo Ally, Nsabimana Aimable na Hakim Bugingo.