Rwanda: Abana bata Ishuri bavuye ku 10% bagera kuri 6% mu Myaka 4 ishize

0Shares

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Joseph Nsengimana yagaragaje ko mu mpinduka zikomeye zabaye muri uru rwego mu myaka 30 ishize, ari ukubaka ibikorwaremezo abana bigiramo n’ibibafasha kwiga neza ariko byose bikajyana no gushyiraho uburyo butuma abana bose bakunda ishuri.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, mu Kiganiro Dusangire Ijambo, cyatambutse kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda.

Ni ikiganiro cyagarutse by’umwihariko ku mpumeko ku itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2024/25 n’ingamba nshya zashyizweho mu kunoza ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, avuga ko aho uburezi mu Rwanda bugeze, nta washidikanya ko bwateye imbere.

Yagize ati:“Hambere, abana ntabwo bari bafite amashuri bajyamo, icyo kibazo cyararangiye. Yego, ushobora kutajya aho wifuza, ariko ufite aho ujya.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, avuga ko kuva gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangizwa, abata ishuri mu mashuri abanza baragabanutse.

 Yagize ati:“Mu myaka 4 ishize, twari dufite abagera ku 10% by’abata amashuri, ariko tumaze kubona ko uyu mubare ugabanuka, ugeze kuri 6% n’ibindi bice.” (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *