Rwanda: Abakora Ubucuruzi bw’Impu bakomorewe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakomoreye by’agateganyo abaguzi b’impu bo ku migabane inyuranye, bitewe n’uko mu Rwanda hataraboneka uruganda ruzitunganya, kandi abo muri Kenya na Uganda bari bazitesheje agaciro.

Abacuruzi b’impu bavuga ko izo mu Rwanda zari zimaze gutakaza agaciro kugeza ubwo ikilo kigura hagati y’amafaranga 100-200 Frw nyamara cyari kivuye ku mafaranga 500 na 700 mu myaka 10 ishize ubwo isoko ryari rifunguye ku baguzi bo ku yindi migabane.

Muri Kamabuye mu Karere ka Bugesera, ni ho hateganyirijwe icyanya cy’inganda zitunganya impu.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe gusesengura ingamba za politiki y’inganda, Fred Mugabe avuga ko n’abaguzi bo ku yindi migabane bakomorewe kongera kuzigura aho guharirwa abo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Icyegeranyo cyakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko hagati ya Mutarama 2024 na Mutarama 2025, umusaruro w’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu wagabanutseho 8.6%.

Impuguke mu bukungu, Francois Kanimba avuga ko uruhererekane rwo gutunganya impu rwitaweho ntibyaba bikiri ngombwa ko hari abajya kuzishakira hanze ndetse n’impu zo mu bihugu bituranye n’u Rwanda zajya zizanwa kuhatunganyirizwa.

Leta y’u Rwanda irimo gushakisha amafaranga agera kuri miliyari 1.7 Frw azakoreshwa mu kubaka uruganda rufite uburyo bwo kuburizamo imyanda n’umwuka mubi uterwa n’inganda z’impu.

Iki ni igikorwaremezo inzego mpuzamahanga z’ubuziranenge zishingiraho igihe hubakwa izi nganda.

Inyigo z’ibanze zakozwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda zagaragaje ko habonetse inganda zitunganya impu, zatuma uru rwego rwinjiza miliyoni 450 z’Amadorari ku mwaka. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *