Rwanda: Abahinzi basabwe guhinga Imbuto zera vuba

0Shares

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hamaze gutangira ibikorwa by’ihinga byo mu gihembwe cya A 2025, abahinzi bavuga ko igihe imvura itagwa neza byatuma batabasha kweza neza umusaruro w’iki gihembwe.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isaba abahinzi guhinga imbuto zera vuba, kugira ngo nibura babone ibyo kurya kuko imvura y’umuhindo yaguye ikerewe.

Hirya no hino mu gihugu, imirimo y’ubuhinzi irakomeje nyuma y’aho mu minsi mike imvura yaguye mu bice bitandukanye, gusa nubwo imvura yabonetse, abahinzi bavuga ko bari bayitegereje igihe kirekire kuko ubusanzwe igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cyatangiraga muri Nzeri.

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyari cyatangaje ko imvura izatangira kugwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9, ibice byinshi by’igihugu byabonye imvura mu mpera z’ukwezi kwa 9 no mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 bituma abahinzi benshi batangira ihinga bakerewe.

Abahinga mu misozi nibo bashobora guhura n’ikibazo igihe imvura yagwa idahagije, cyokora abahinga mu bishanga basa n’aho badafite impungenge kuko bafite ibikoresho byo kuhira igihe imvura yacika kare.

Henshi mu duce dutandukanye tw’igihugu mu kwezi kwa 10 usanga ihinga riba ryararangiye. 

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse kuvuga ko mu Rwanda hose hamaze guhingwa 20% by’ubutaka bwateganirijwe guhingwa muri iki gihembwe. 

Abagoronome basaba abahinzi gukurikiza inama bahabwa kugira ngo birinde ibihombo.

Ihindagurika ry’ibihe ryibasiye isi muri iki gihe riteza ingaruka zikomeye mu rwego rw’ubuhinzi aho ahatabaye amapfa aterwa n’izuba ryinshi haba imyuzure ituruka ku mvura igwa ku rwego rwo hejuru. 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri ashishikariza abahinzi guhitamo imbuto zera vuba kugira ngo babashe guhangana n’ibi bibazo by’ihindagurika ry’ibihe.

Mu Rwanda, abari mu bikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi bakabakaba hafi 70%, igihe umusaruro ubukomokaho ugabanutse biteza ingorane nyinshi zirimo ibura ry’ibiribwa no guhenda kwabyo ku isoko. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *