Rwanda: Abahinduye gatanya iturufu yo gushaka Imitungo akabo kashobotse

0Shares

Inteko Ishinga Amategeko yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko ryitezweho guhindura imitangire ya gatanya ku buryo bwitezweho guca intege abajya mu rushako bagamije gushaka imitungo y’abo bashyingiranywe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya Valentine, kuri uyu wa Mbere ni bwo yagejeje ku Nteko umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango.

Uyu mushinga uteganya guhuriza hamwe itegeko rigenga umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura hakajyaho itegeko rimwe ariko rijyanye n’ibihe kubera impamvu zirimo ikibazo cy’abashyingirwa umwe muri bo agambiriye kuzanyaga imitungo ya mugenzi we binyuze mu butane.

Uyu mushinga w’itegeko uha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo no kuba yakwemeza kutawugabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko inkiko zizamburwa ububasha bwo kunga abashaka ubutane. Iyi gahunda yamaraga amezi yose yose biteganyijwe ko izagenwa n’iteka rya Minisitiri n’imiterere n’imikorere by’Inama y’Umuryango.

Uteganya ko kudahuza kw’abashyingiranywe byonyine bishobora kuba impamvu urukiko ruzajya rushingiraho rubatandukanya.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye abadepite ko hari icyo iri tegeko rizakemura.

Ati “Hari ikibazo cyagaragaye mu nkiko cy’uko hari abashyingirwa nyuma y’igihe gito bagasaba ubutane bagamije kugabana imitungo. Mu gukemura iki kibazo, uyu mushinga uraha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo mu buryo bungana igihe abasaba ubutane bari barashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungu rusange cyangwa uburyo bw’ivangamutungo muhahano ndetse no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bwabaye mbere y’imyaka itanu.’’

Abadepite bagaragaje impungenge kuri uyu mushinga w’itegeko, bavuga ko uri koroshya uburyo bwo gutanga gatanya ku buryo ushobora kuzitiza umurindi.

Umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango unateganya ko umuntu wujuje imyaka 18 y’amavuko yemererwa gushyingirwa ariko bigatangirwa uburenganzira n’umwanditsi w’irangamimerere.

Mu gihe cyo gushinga urugo, uyu mushinga uteganya ko gutangaza mu ruhame uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashakanye bitazongera kubaho ahubwo bizajya bikorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere mu ibanga hasigaye nibura iminsi irindwi ngo ubukwe bube.

Unemerera abagiye gushyingiranwa kwigenera ubundi buryo bw’imicungire y’umutungo wabo uko babyumva mu gihe cyose ubwo buryo butanyuranya n’amategeko ndemyagihugu n’imyifatire mbonezabupfura.

Ubusanzwe habagaho uburyo butarenze butatu gusa ari bwo ivangamutungo rusange, ivanguramutungo risesuye n’ivangamutungo w’umuhahano.

Mu gihe cyo gushyingirwa umwanditsi w’irangamimerere ni we gusa uzajya afata ku ibendera.

Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko gushyingirwa ari isezerano nk’ayandi kandi ibijyanye no kurahira abantu bafashe ku ibendera hari ababikerensaga bakavuga amagambo aterekeranye n’ibindi.

Mu bindi, uyu mushinga w’itegeko uteganya harimo ko irage rizajya rikorwa mu buryo bw’inyandiko mpamo hagamijwe kwirinda impaka zivuka nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera hagati y’abazungura zishingiye ku ihindurwa rya bimwe mu bikubiyemo aho bamwe bashinja abandi gukora inyandiko mpimbano ugereranije n’inyandiko bwite yakozwe na nyakwigendera.

Mu mwaka wa 2022/23, inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3075 ku bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *