Rwanda: Abafite Ubwishingizi burimo na RAMA bandikirwa Imiti Farumasi ntiziyibahe

0Shares

Hari abaturage bivuriza kuri mituweli na RAMA biganjemo abafite indwara zidakira, bavuga ko bakomerewe no kuba hari imiti bandikirwa ariko za farumasi zikayibima kuko ngo baba barayiranguye ibahenze.

Aba baturage bagaragaza ko iyo muganga abandikiye imiti bakeneye bakajya kuyigura muri farumasi, hari igihe abakora muri izo farumasi bahitamo kuyibima cyangwa bakababwira ko ntayihari rimwe na rimwe bagasabwa kuyiyishyurira 100%, nyamara bafite ubwishingizi.

Bavuga ko ibi bituma bamwe barushaho kuremba.

Ku ruhande rw’abacuruza imiti bavuga ko hari igihe bayirangura ibahenze kandi yishingiwe amafaranga make cyangwa ikaba itari ku rutonde rw’imiti yishyurwa n’ubwishingizi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubwisungane mu kwivuza muri RSSB, Dr Alexis Rulisa, avuga ko barimo kuvugurura urutonde rw’imiti irimo ku bwishingizi hongerwamo indi mu rwego rwo kunoza serivisi abanyamuryango bahabwa.

Buri mezi atandatu, RSSB ivugurura ibiciro by’imiti yishingira, gusa hari n’abarwayi bajya muri farumasi bagasanga hari imiti yishingiwe ariko bagasabwa kongeraho amafaranga atari ku bwishingizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *