Rwanda: Abafite Ubumuga barakoza Imitwe y’Intoki ku kuvurirwa kuri Mutuelle de Santé

0Shares

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cyo kudahabwa serivisi zose z’ubuvuzi ku bafite ubumuga bagiye kugisuzuma, kugira ngo bajye bavuzwa na Mituweli kuri servisi zose bakenera zirimo no guhabwa insimburangingo.

Ibi Minisitiri Nsanzimana yabitangaje mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena, ubwo yamugaragarizaga bimwe mu bibazo abafite ubumuga bafite birimo no kudahabwa serivisi zose z’ubuzima kuri Mituweli, kandi abenshi imiryango yabo iba idafite ubushobozi buhagije bwo kubavuza.

Dr Nsanzimana avuga ko Serivisi zihabwa abafite ubumuga zihenze, bigatuma mitiweli itabasha kubavuza uko bikwiye.

Bimwe mu byo Minisitiri Nsanzimana avuga byakongerwa muri serivisi abafite ubumuga bahabwa kuri Mituweli, harimo insimburangingo n’inyunganirangingo.

Ati: Nibyo koko insimburangingo n’inyunganirangingo ziba zihenze, tuzareba uko nabyo bazajya babihabwa kuri Mituweli.

Yavuze ko imibare y’ibarura rusange ry’umwaka ushize, yagaragaje ko abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka 5 ari 391,775 bangana na 3% by’abaturage bose, ubumuga bwiganje cyane bukaba ari ubwo kutabona, ubwo kutumva n’ubw’ingingo.

Bwana Sabin yasobanuye ko hari byinshi byakozwe mu kwita ku buvuzi bw’abafite ubumuga by’umwihariko, birimo gushyiraho serivisi zo gutanga inyunganirangingo ku rutonde rw’ibyishyurwa n’ubwisungane mu bitaro bimwe na bimwe, n’ubwo bidahagije kubera ubushobozi buke bw’ikigega.

Yagize ati:“Tugiye kubisuzuma hafatwe icyemezo n’ingamba, kugira ngo serivisi zose bajye bazihabwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza”.

Abafite ubumuga basanzwe bahabwa serivisi z’ibanze zihabwa abantu bose bafite ubwisungane mu kwivuza, uretse inyunganirangingo n’insimburangingo biyishyurira 100%.

Mugenzi Eugene afite ubumuga bw’ukuguru, avuga ko Leta nibemerera kuvuzwa na Mituweli 100%, bizabafasha cyane kuko usanga akenshi umuryango ufite umuntu ufite ubumuga ubaho mu bukene.

Ati “Kubona insimburangingo biragora kandi bisaba ubushobozi, rero nibatwemerera ko tuzajya dukorerwa ubuvuzi bw’ibyo dukeneye byose kuri Mituweli, bizaba igisubizo ku miryango imwe n’imwe yatinyaga kujya kuvuza abana babo kubera ubushobozi bucye”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *