Rwanda: Abadepite bemeje Itegeko rigenga Koperative

Abadepite batoye umushinga w’Itegeko rigenga amakoperative witezweho kunoza imikorere no gukemura ibibazo byatumaga abanyamuryango bamwe bahora binubira ko abayobozi b’amwe mu makoperative banyunyuza imitsi y’abandi banyamuryango.Ni kenshi abibumbiye mu makoperative akora imirimo itandukanye bagaragaje ko abayobozi b’ayo bayacunga uko bishakiye, bagamije inyungu zabo bigateza igihombo kugeza ku rwego rw’aho n’imigabane shingiro y’abagize koperative iburirwa irengero.

Ingingo ya 64 mu itegeko rishya rigenga amakoperative ivuga ko umugabane w’umunyamuryango muri koperative ushinganye, bisobanuye ko udashobora gutangwaho ingwate, kugabanywa, guciririkanywaho cyangwa gufatirwa, uretse mu gihe byemejwe n’inteko rusange kubera impamvu zidasanzwe.

Umusesenguzi mu bukungu akaba n’umukozi w’Ikigo Rwanda Finance ltd gitanga inama ku bijyanye n’imicungire y’imari, Rugambwa Jackson, avuga ko uyu mushinga w’itegeko utanga icyizere mu gukemura ibibazo byinshi byadindigaza iterambere ry’amakoperative.

Abadepite bashimye ko uyu mushinga w’itegeko ukumira akajagari katerwaga n’amakoperative yakoraga ibinyuranye n’ibyo yaherewe ubuzima gatozi kuko yari imwe mu nzira zakoreshwaga mu kunyereza umutungo w’abanyamuryango.

Itegeko ryatowe riteganya kuzamura ijanisha ry’urwunguko abagize koperative bagabana mu gihe runaka, kandi abayobozi b’amakoperative bazajya batinda gutumiza inama ziteganywa n’iri tegeko bazajya bacibwa amande ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ashyirwe mu isanduku ya Leta. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *