Rwanda: Abadepite batoye Itegeko rikumira Iyezandonke

0Shares

Kuri uyu wa Mbere, Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba no gukwirakwiza intwaro.

Ni itegeko ikigo gishinzwe gukumira ibi byaha kivuga ko rizaca intege abakora ibi byaha. Iri tegeko rije risimbura iryo mu mwaka wa 2019.

Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano Bugingo Emmanuel yanakoze raporo ku mushinga w’iri tegeko, avuga ko gushyiraho itegeko rishya bizakuraho ibyuho byo mu rya 2019 kuko ibihano biri mu itegeko rishya biri ku rwego rwo hejuru.

Iri tegeko rigizwe n’ingingo 73 zose zikaba zatowe ku bwiganze busesuye.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukumira ibyaha by’iyezandonke Gashumba Jeanne Pauline avuga ko nubwo ibi byaha bitaragera ku rwego rwo hejuru mu Rwanda ngo bitabujije ko bihari bityo ngo iri tegeko rizarushaho gufasha inzego zitandukanye zifatanya gukumira bene ibi byaha.

Ibyaha by’iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba no gukwirakwiza intwaro bikorwa akenshi amafaranga ava muri bene ibi bikorwa akoreshwa mu buzima busanzwe nko mu mabanki, kugurwa imitungo inyuranye n’ibindi bikorwa by’ubukungu nyamara ari amafaranga yabonetse ari uko hakozwe ibyaha, ari yo mpamvu ibihugu binyuranye bifatanya mu kubirwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *