Rwanda: Abadepite basabye abo bireba gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside

0Shares

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye inzego zibishinzwe, gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu gihe kitarenze amezi 6.

Raporo ya komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside mu mutwe w’Abadepite, igaragaza ko hari intambwe ishimishije yatewe mu gukemura ibibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kuba umubare munini w’abari bakeneye amacumbi na serivise z’uburezi n’iz’ubuzima barazibonye, bigatuma ubu imiryango imwe y’abarokotse jenoside ibeshejweho n’amikoro yayo ubwayo.

Ku rundi ruhande, iyi komisiyo isanga hakiri ibibazo bibangamiye bamwe mu barokotse jenoside, harimo abadashobora kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bifuza ko Leta yajya ibishyurira 100% mu mavuriro yose, ikibazo cy’amafaranga 12.500 y’inkunga y’ingoboka ahabwa uwarokotse jenoside utishoboye bivugwa ko ari make cyane ugereranije n’ubukene bw’imiryango yabo baba bareberera, abatarabona amacumbi cyangwa abafite ayamaze kwangirika kubera ko yubatswe mu buryo butarambye n’ibindi.

Perezida wa komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside, Depite Nyirahirwa Veneranda avuga ko baganiriye n’inzego zibishinzwe basanga bimwe muri ibi bibazo bishobora gukemurwa vuba n’ibindi bisaba amikoro leta idafite muri iki gihe.

Bamwe mu badepite bavuga inzego bireba zikoreye hamwe bimwe muri ibyo bibazo byakemuka vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *