Imibare y’umwaka wa 2022-2023 igaragaza ko ibitaro bya Ndera byakiriye abarwayi 95 773 bagana ibitaro, kandi 87% by’aba barwayi bari bafite ikibazo cy’imitekerereze.
Iyi mibare kandi igaragaza ko 42.4% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20-39 y’amavuko, 36,6% ari bantu bari hejuru y’imyaka 40 naho 21% ari abana bari hagati y’imyaka 0-19.
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zirasaba abantu bose kwisuzumisha cyane cyane abagabo kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abagabo irihe juru gato y’iy’abagore.
Aba kandi basaba abafite ababo bafite ibi bibazo kwihutira kugana ibitaro n’amavuriro bakabona ubufasha bwihutirwa kandi bukwiye.
Ibi biravugwa mu gihe hakomeje ukwezi kwahariwe gufasha abafite umubuga bwo mu mutwe.
Imibare y’umwaka ushize yakozwe n’ibitaro byita ku bafite uburwayo bwo mu mutwe bya Ndera, igaragaza ko umubare w’abagabo bagana serivise zo kwita ku buzima bwo mu mutwe wazamutse.
Dr. Yubahwe Janvier impuguke mu buzima bwo mu mutwe, avuga ko ababagana baba bafite indwara zitandukanye ariko zikaba ziganjemo agahinda n’umuhangayiko bikakabije.
Abaturage bavuga ko abafite uburwayi bwo mu mutwe batagifatwa nabi nk’uko byahoze ahubwo bajyanwa kwa muganga n’inzego cyangwa n’abaturage ubwabo.(RBA)