Rwanda: 7 bakwekwaho kwiba Amafaranga bakoresheje Ikoranabuhanga batawe muri Yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rurasaba abiganjemo urubyiruko kwirinda ibyaha bitandukanye birimo n’ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubu butumwa bwatanzwe ubwo RIB yerekanaga abanyarwanda n’abanyamabanga barindwi bakekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda akabakaba Miliyoni ijana (100 000 000Frw) bakuye kuri konte z’abantu bakoresheje ikoranabuhanga.

Nyuma yo kubakurikirana bucece, ku itariki 20 Nyakanga, nibwo RIB yataye muri yombi abo basore n’inkumi b’abanyarwanda n’abanyamahanga bakekwaho kwiba amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga.

Bakuraga amafaranga kuri konti z’abaturage bakayashyira ku zindi konti mu buryo Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thiery akomeza asobanura.

Dr. Murangira Thierry agira inama urubyiruko kugendera kure ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ababikora bibwira ko ijisho ry’ubutabera ritazababona.

Umuvugizi wa RIB kandi agira inama ama banki n’ibigo by’imari kubaka uburyo buhamye bwo kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga bibigabwaho.

Abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bine, ari byo: gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, cyangwa kuwujyamo, icyaha cy’iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa n’icyaha cy’ubujura.

Ni ibyaha bihanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’ibiri na 15.

By’umwihariko ku cyaha cy’iyezandoke uwo kizahama haziyongeraho ihazabu yikubye kuva kuri 3 kugeza kuri gatanu y’agaciro k’iyo ndonke. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *