Rwanda: 68% by’abagomba gukingirwa Imbasa bamaze guhabwa Urukingo

0Shares

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kigaragaza ko 68% y’abana bakivuka kugera kubafite imyaka 7 y’amavuko ari bo bamaze gukingirwa imbasa muri gahunda y’ikingira rusange yatangijwe mu gihugu yo gutanga urukingo rukingira virusi yo mu bwoko bwa kabiri itera imbasa.

RBC ivuga ko nta kabuza mu gihe gisigaye intego bihaye yo kugeza kubarenga milliyoni 2 na 700 izagerwaho.

Hirya no hino mu gihugu gahunda yo guha abana bakivuka kugera ku bafite imyaka 7 urukingo rwa virusi yo mu bwoko bwa kabiri itera imbasa irakomeje, bamwe mu babyeyi bafite abana bato bari mu kigero cyo gukingirwa bavuga ko bishimiye iyi gahunda kuko ari uburyo bwo kurinda abana babo ingaruka zituruka kuri iyi ndwara.

Ni gahunda iri gushyirwa mu bikorwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe ndetse banafite ibikoresho byabugenewe dore ko ari igikorwa kiri gukorerwa mu ngo, bavuga ko nta mbogamizi nyinshi bari guhura nazo kuko ababyeyi benshi bumva uburemere bw’ingaruka zo kudakingira iyi ndwara.

Nubwo bimeze bityo ariko hari ababyeyi bagaragaza impungenge zitandukanye nko kwibaza impamvu abana babo bakingirwa imbasa kandi mu nkingo zihabwa abana n’urw’imbasa rubonekamo.

Imbasa ni indwara yibasira abana bari munsi y’imyaka 15, ikaba yandurira mu kanwa biturutse ku mwanda wo mu musarani binyuze mu kudakaraba neza intoki, kunywa amazi adatetse, kudakoresha neza imisarani n’ibindi ndetse ikaba ishobora guterwa na virusi z’ubwoko 3.

Sibomana Hassan umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikingira mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC avuga kandi ko muri iyi gahunda y’ikingira rusange hari bamwe mu babyeyi bakigenda biguru ntege muri iyi gahunda y’ikingira agashishikariza aba babyeyi kubyitabira mu rwego rwo kurinda abana.

RBC yihaye intego yo gukingira 95% y’abana bavuka kugeza kubafite imyaka 7 mu gihe cy’iminsi 5, kugeza ubu abagera kuri 68% ni bo bamaze guhabwa urukingo mu minsi iyi gahunda imaze itangiye. Bikaba biteganyijwe ko bazongera gufata dose ya kabiri y’uru rukingo mu kwezi kwa cyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *