Rwanda: 600 bahitanwa na ‘Kanseri y’Inkondo y’Umura’ buri Mwaka

0Shares

Kuri iki Cyumweru ahazwi nko muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, habaye ubukangurambaga bugamije kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura bitarenze mu 2027, mu gihe ku rwego rw’isi biteganywa ko izaba yaranduwe bitarenze mu 2030.

U Rwanda ruvuga ko rufite intego ko bitarenze muri 2027, byibuze hazaba harakingiwe abangavu 90%, harasuzumwe 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-65 ndetse byibuze 90% by’abagaragaweho iyo kanseri y’inkondo bashobora kuvurwa.

Ushinzwe indwara za kanseri mu Kigo cy’Ubuzima, RBC, Dr. Uwinkindi Francois avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuyikingira, kuyisuzuma no kuyivura.

Kugeza ubu mu Rwanda buri mwaka haboneka abarwayi bashya ba kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 866, igahitana abasaga 600.

Ubwo bari muri siporo ahazwi nko muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, hari abangavu n’abagore bahamirije RBA ko bamaze gufata ingamba zo kuyirinda binyuze mu gukingirwa no kuyisuzumisha hakiri kare.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarwayi 14 ba kanseri y’inkondo y’umura kuri buri bagore 100,000, intego akaba ari ukugera munsi ya 4 kuri buri bagore 100,000 nyuma ya 2030.

Tariki 4 z’uku kwezi, niwo munsi wahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri. (RBC & RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *