Inzobere mu bwubatsi zigaragaza ko 60% by’ibikoresho inyubako ikenere bigitumizwa hanze, ni mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya ibikoresho by’ubwubatsi bitumizwa hanze.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, uko bwije n’uko bukeye hazamurwa imiturirwa. Uko inyubako zizamurwa, ni nako hari ibikorwaremezo byubakwa.
Ni amahirwe ku Rwanda kuko iki cyiciro ari kimwe mu bitanga akazi kuri benshi kandi b’ingeri zitandukanye.
Ibikoresho by’ibanze byifashishwa muri iyi mirimo harimo umucanga, amabuye, sima n’ibindi byinshi muri byo bikorerwa mu Rwanda ku gipimo gishimishije, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yabitangaje.
Gusa ku rundi ruhande imishinga minini ndetse n’inyubako zikomeye mu Rwanda ziracyatumiza ibikoresho by’ubwubatsi hanze, ku buryo byibuze inyubako ishobora kuzura ikoresheje 60% by’ibikoresho byavuye mu mahanga.
Eng Delphin Tuyisenge ufite kampani ya WEMEP wakoze mu mishinga minini y’igihugu harimo ibibuga by’imyidagaduro nka Stade amahoro, BK Arena n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera asobanura ko ari igihombo baterwa no gutumiza ibikoresho by’ubwubatsi hanze.
Muri rusange agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kavuye kuri Miliyari zisaga 3 z’Amadorari ya Amerika muri 2017 maze kagera kuri Miliyari zisaga 6 mu mwaka wa 2024, muri byo harimo n’iby’ubwubatsi.
Prof. Egide Karuranga, umusesenguzi mu bukungu asobanura ko iyo ibitumizwa hanze bikomeje kwiyongera bigira ingaruka ku ifaranga ry’igihugu.
Kugeza ubu mu Rwanda, icyiciro cy’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi harimo inganda nini 38 ndetse n’izindi 82 nto n’iziciriritse.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya 2 (NST2), mu nkingi y’ubukungu harimo kureshya abashoramari mu rwego rw’inganda n’urw’ubwubatsi, ku buryo bizajyanishwa no guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko mu byiciro by’inganda enye zizibandwaho harimo n’izitunganya ibikoresho by’ubwubatsi. (RBA)