Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu masaha 24 yashize, abantu 5 bakize icyorezo cya Marburg, baba aba mbere bagize kuva cyagera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane kandi Umuntu umwe ni we wanduye Marburg nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Kugeza ubu, abantu bamaze gupimwa iki cyorezo ni 1009, aho abanduye ari 37, mu gihe abo kimaze guhitana ari 10.
Marburg ni indwara ikomeye kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye ikaba iterwa na virusi na yo yitwa Marburg.
Yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Marburg mu gihugu cy’Ubudage ahagana mu mwaka wa 1967.
Umuntu wa mbere yagaragaweho virusi ya Marburg mu Rwanda ku itariki 27 Nzeri 2024.
Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze.
Umuntu wanduye Marburg ariko akaba ataragaragaza ibimenyetso ntabwo aba afite ibyago byinshi byo kwanduza.
Ibimenyetso by’ibanze bya Marburg birasa n’iby’izindi ndwara nka malaria, tifoyide, mugiga n’izindi ndwara zitera umuriro mwinshi.
Ibyo bimenyetso ni umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.