Rwanda: 202,999 bagiye gukora Ikizamini cya Leta gisoza Amashuri abanza

Kuri uyu wa Mbere ni bwo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bitangira hose mu gihugu. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyavuze ko imyiteguro ya byo yarangiye mu gihugu hose ku buryo abana bazazindukira mu bizamini nta kibazo gihari.

Ku bigo bizakorerwaho ibizamini byo mu Mujyi wa Kigali, mu masaha ya mu gitondo abanyeshuri bazakora ibizamini bahawe amabwiriza ya nyuma n’abarimu babo.

Abarimu bazagenzura ibi bizamini bisoza amashuri abanza na bo wabasangaga ku bigo bazakoreraho.

Abanyeshuri bavuga ko guhabwa amabwiriza mbere bizabarinda guhuzagurika mu gihe cy’ibizamini nyir’izina.

Kuva kuwa Gatanu w’iki cyumweru, ibizamini byatangiye kugezwa hirya no hino mu turere.

Bamwe mu bayobozi ba centre zizakorerwaho ibizamini bavuga ko ibizamini bicungiwe umutekano ndetse ko nabo ku ruhande rwabo imyiteguro yose yarangiye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ari bwo hakozwe imirimo ya nyuma yo kwitegura ibizamini bitangira kuri uyu wa Mbere. Yasabye abanyeshuri bazabikora gushira ubwoba bakitegura kwinjira mu bizamini.

Abanyeshuri bose bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810.

Ibi bizamini bizakorerwa kuri centre 1,118 ziri hirya no hino mu gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *