Rwanda 0-2 Mozambique: Ninde uzahoza abakunzi ba Ruhago Amarira bakomeje guterwa n’Amavubi

0Shares

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bakomeje  kwibaza uzabahoza amarira bakomeje guterwa n’umusaruro nkene w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi.

Ibi ni mu gihe umusaruro ukomeje kuba iyanga, mu gihe intsinzwi zikomeje kwisukiranya.

Inkovu z’umusaruro muke zongeye gutonekwa kuri iki Cyumweru, nyuma y’uko Amavubi atsindiwe i Huye ibitego 2-0 na Mozambique mu mukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory Coast muri Mutarama na Gashyantare umwaka utaha (2024).

Nyuma y’imyaka 19 u Rwanda rwiruka ku itike yo kongera gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika, kuri iyi nshuro rwagiye guhura na Mozambique hari ikizere ko ruramutse ruyitsinze byashoboka.

Gusa, izi zonzi zashyizweho akadomo na Geny Cipriano Catamo ku munota wa 43 ku mupira yahawe na Dominguês, mu gihe ku munota wa 90+4, Clésio Bauque yashyizeho akadomo.

Uyu mukino watangiye Amavubi akina neza, ababona n’amahirwe arenze 3 yo gutera mu izamu ariko birangira bidakunze.

Mu gihe ku rundi ruhande, Mozambique yarwanaga no kudatsindwa igitego mu minota ya mbere y’umukino.

Byakomeje gutyo, ku munota wa 43, Geny Cipriano Catamo yabonye umupira, acunga uko Ntwali Fiacre ahagaze, ahita anyeganyeza inshundura.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona Mozambique ikina yugarira, mu gihe Amavubi yasatiraga. Uku gusatira nta musaruro watanze.

Umutoza w’u Rwanda Carlos Ferrer yagerageje gukora impinduka zitandukanye zirimo no kwinjira mu kibuga rutahizamu Biramahire Abeddy,  Mozambique ikomeza kuba ibamba.

Abanyarwanda benshi bari bahanze amaso uyu mukino biteze ko hari icyawuvamo cyanezeza umutima ukararana akanyamuneza, gusa byarangiye Amavubi akomeje kujomba agahwa mu Mitima yabakunzi bayo.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, umuyobozi w’Umusigire wa Ferwafa Habyarimana Matiku Marcel, Alphonse Munyantwari wiyamamaje kumwanya wa perezida wa Ferwafa n’abandi banyuranye mu nzego za Leta barimo Meya wa Huye Ange Sebuteje na Meya wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome.

Abakinnyi 11 Amavubi yari yitabaje

1. Ntwari fiacre
2 Serumogo Ali
3. Imanishimwe Emmanuel
4. Bizimana Djihad
5. Mutsinzi Ange
8. Sahabo Hakim
10. Hakizimana Muhadjiri
11. Nshuti Innocent
12. Mugisha Gilbert
17. Manzi Thierry
21. Tuboneka Jean Bosco

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, mu gihe Mozambique yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 7, Benin ni iya gatatu n’amanota 5 mu gihe Senegal ifite 13 ndetse ikaba yaranamaze gukatsiha itike.

Biteganyijwe ko umukino w’umunsi wa nyuma uzakinwa mu Kwezi cya Cyenda (Nzeri), Amavubi acakirana na Senegal, mu gihe Mozambique izakira Benin.

Amafoto

Image
Kandida Perezida ku mwanya wa Ferwafa, Munyentwali Alphonse (wambaye Lunette), yari mu bitabiriye uyu mukino

Ikipe ya Mozambique imaze gutsinda Amavubi 2-0

Abafana b’ikipe y’igihugu ya Mozambique banezejwe n’itsinzi navanye I Huye

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *