Rwanda 0-1 Misiri: Akagozi ko kwihagararaho kacitse ku munota wa nyuma (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore, ntabwo yabashije kwihagararaho imbere y’Aba-Cleopatras ba Misiri, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

U Rwanda rwatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wakiniwe kuri Sitade yititiwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Imikino y’Igikombe cy’Afurika mu bagore, izakinirwa muri Maroke mu mwaka utaha (2026).

Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana, kugana izamu babigendera kure.

Ku munota wa 15 w’umukino, Zawadi Usanase w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ayatera inyoni.

Zawadi Usanase wari mu rubuga rw’amahina, aho gukinana na mugenzi we Evelyne Ishimwe wari uhagaze neza, yitereye mu izamu, umupira ukurwamo n’Umunyezamu wa Misiri, Habiba Mohamed.

Nyuma y’aya mahiwe, u Rwanda rwakomeje kotsa igitutu Misiri, ku munota wa 19, Nada Awwad ahabwa ikarita y’Umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Evelyne Ishimwe, imbere y’urubuga rw’amahita, ariko kufura (Free-Kick) u Rwanda rwahawe, ntirwagira icyo ruyimaza.

Dorothee Mukeshimana na Emerance Niyonshuti bakomeje gukinana neza, bashaka kumenera muri Misiri, ariko ikomeza kubacunga ku jisho.

Ku munota wa 38, Marie Claire Dukuzumuremyi yahawe ikarita y’Umuhondo, nyuma yo gukorera ikosa, Amira Mohammed wa Misiri.

Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, amakipe yombi yagarutse mu cya kabiri, akina umukino wo gucungira ku mipira miremire.

Ku munota wa 50, u Rwanda rwongeye kubona amahirwe yo gufungura amazu, ariko habura umukinnyi utsinda umupira wari uterewe na Niyonshuti muri Metero 30 ugana izamu rya Misiri.

Misiri yaje guhita ikora ibyari byananiye u Rwanda, kuko ku munota wa 60 w’umukino, Habiba Mohamed yatsinze igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi.

Nyuma y’iki gitego, Umutoza w’Amavubi y’u Rwanda, Casa Mbungo yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga Emilia Mukagatete wasimbuye Uwitonze Nyirarukundo ku munota wa 65 w’umukino.

Misiri yari yabonye igitego, cyayubakiye ikizere, ndetse ikomeza kugariza izamu ry’u Rwanda.

Abakinnyi nka Habiba bari bakamejeje, ariko Umunyezamu w’u Rwanda, Ndakimana arahagoboka.

Umukino ugana ku musozo, Ishimwe yabonye amahirwe yo kwishyura, ariko Habiba Emad wari mu izamu rya Misiri yihagararaho.

Umukino wo kwishyura hagati y’impande zombi, uteganyijwe gukinirwa mu Misiri kuri Suez Canal Stadium, tariki ya 25 Gashyantare 2025.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, n’umwe mu bakurikiranye uyu mukino

 

Image
Umuyobozi wa Ferwafa, Munyantwali Alphonse, nawe yari muri Sitade yitiwe Pelé.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *