Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, binyuze mu ishami rishinzwe gutanga amaraso (BTD), cyagaragaje ibyiza byo kuba umuntu atanga amaraso, Abanyarwanda bongera gusabwa kuyatanga mu gucungura ubuzima bw’abayakeneye.
Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso mu Karere ka Rwamagana.
Umukozi wa RBC mu ishami ryo gutanga amaraso, Dr Gashayija Christophe, yavuze ko gutanga amaraso kuri ubu bigeze ku rwego rwiza aho ngo ibitaro byose bisabye amaraso babasha kuyabiha ku kigero cya 99.46%.
Ati “Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima, amaraso asabwa na muganga; rero iyo muganga yabivuze uba ugomba kuyabona kandi nta ruganda ruyakora. Iyo uhaye umuntu uba umuhaye ubuzima.”
- Inyungu ziri mu gutanga amaraso
Dr Gashayija yagaragaje gutanga amaraso bigira akamaro ababikora karimo no kumenya buri igihe uko ubuzima bwabo buhagaze bakabukurikirana hakiri kare.
Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari indwara gutanga amaraso kenshi birinda, twavuga nk’umuvuduko w’amaraso. Uko utanga inshuro nyinshi ni na ko uba wirinda izo ndwara, ikindi ni ukugusuzuma ku buntu.”
Buri uko umuntu agiye gutanga amaraso bamusuzuma indwara zirimo Hepatite B na C, izandurira mu mibonano mpuzabitsina, umuvuduko w’amaraso n’izindi abantu badapfa kwipimisha kenshi.
- Ubuhamya ku bamaze imyaka myinshi batanga amaraso
Murenganshuro Faustin utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Sovu, yavuze ko amaze imyaka 32 atanga amaraso akaba amaze kubikora inshuro 56. Yavuze ko yishimira kuba hari abantu baba barwaye atabara binyuze mu gutanga amaraso.
Ati “ Mu gutanga amaraso nta ngaruka zindi zibamo icyiza nabonyemo ni uko uhora uzi uko uhagaze mu mubiri wawe. Iyo basanze urwaye bahita babikubwira bakanaguha ubufasha bwo kujya kwa muganga, bakaguha umuganga ugukurikirana basanga nta kibazo bakakubwira ugakomeza kuyatanga.”
Mukagahiza Immaculée utuye mu Murenge wa Muhazi umaze imyaka 24 atanga amaraso, na we yahamije ko nta ngaruka byigeze bimugiraho.
Kuri ubu Leta y’u Rwanda yifashisha utudege tutagira abapilote mu kugeza ku bitaro n’ibigo nderabuzima amaraso.
Umuntu wemerewe gutanga amaraso ni ufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 60, bigakorwa inshuro zitarenze enye ku mwaka.