Abapolisi 1612 bo ku rwego rw’abapolisi bato barimo abakobwa 419 basoje amahugurwa y’ibanze icyiciro cya 18 abemerera kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu abasaba guhora bihugura no guhanarira gukora kinyamwuga.
Aba basoje amahugurwa binjiye muri Polisi y’u Rwanda uko ari 1612 bagize icyiciro cya 18, bahawe amasomo arimo imyitozo ngoramubiri, kurasa, kurwana n’umwanzi bakoresheje amaboko, kunyura mu nzira z’inzitane, amasomo y’uburyo bwo gukorana n’abaturage n’ibindi.
Ibi byiyongeraho uburyo bwo kugendera kuri gahunda n’indangagaciro zigomba kuranga uwinjiye muri polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda yungutse abandi bapolisi bagiye gufasha abandi mu bikorwa byo gucunga umutekano.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana niwe witabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa kuri aba banyeshuri.
Yasabye abapolisi basoje amahugurwa y’ibanze guhora bihugura kugirango bajye barushaho gukora akazi bashyinzwe kinyamwuga.
Abanyeshuri 24 ntibashoboye gusoza amahugurwa kubera uburwayi ndetse n’indi myitwarire itajyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.