Intsinzi ikomeje kuba iyanga mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC. Ibi byashimangiwe no kugwa miswi n’Ikipe ya Rutsiro FC kuri iki Cyumweru.
Aya makipe yombi yanganyije 0-0 mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa mbere wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
N’ubwo Umutoza wa Rutsio FC, Gatera Moussa ari mu mazi abiri bitewe n’umusaruro nkene, ntabwo yoroheye APR FC.
Ku ruhande rw’Umutoza wa APR FC, Darko Novic intsinzi ikomeje kuba akasongoye ihwa.
Nyuma y’uko itsinze Vision FC 2-0 mu mukino wo ku wa kane utaravuzweho rumwe, yagowe no kwikura imbere ya Rutsiro FC.
Muri uyu mukino, APR FC yari yagaruye mu kibuga hafi y’abakinnyi bayo bose, uretse Seidu Dauda Yussif utagaragaye mu biyambajwe.
Ku ruhande rwa Rutsiro FC, Gatera Moussa yari yakoze ku ntwaro ze zose, akinisha rutahizamu umwe, Jonas Malekidogo Mumbere.
Uyu mukino watangiye APR FC yotsa igitutu Rutsiro FC, gusa iyi kipe yo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’u Burengerazuba, yihagazeho ndetse inabuza amahwemo abakinnyi bo hagati ba APR FC, Taddeo Lwanga na Richmond Lamptey kugeza imipira kuri rutahizamu Mamadou Sy.
Ku munota wa 20 w’umukino, Mamadou Sy yabonye amahirwe yo kunyeganyeza inshundura, gusa Umunyezamu wa Rutsiro FC, Arnold Matumele amubera ibamba.
Nyuma y’aya mahirwe, Rutsiro FC yatangiye gukina yihagararaho, igacungira ku mupira yambuye APR FC.
Iminota 45 y’umukino yarangiye amakipe yombi atabonanye mu izamu n’uburyo uburyo bwo kubona igitego bwagiye buhushwa ku mpande zombi.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Umutoza Novic akura mu kibuga Lamine Bah wasimbuwe na Frodouard Mugiraneza, mu gihe Ramadhan Niyibizi yasimbuye Lamptey.
Izi mpinduka zari zigamije gukaza mu kibuga no kugeza imipira kuri ba rutahizamu, ariko ntacyo zatanze kuko Rutsiro FC yakomeje kwihagararaho.
Uko umukino wakomeje kujya imbere, APR FC yakomeje kugorwa, mu gihe Rutsiro FC yari ikomeje guhirwa n’ibyo yapanze.
APR FC ntiyanyuzwe, kuko ku munota wa 75, Umutoza Novic yongeye kungerera imbaraga ikipe ye, yinjiza mu kibuga Victor Mbaoma na Arsene Tuyisenge basimbuye Mamadou Sy na Taddeo Lwanga.
Aya maraso mashya yongeye gutuma APR FC izanzahuka igana izamu, ariko ubwugarizi bwa Rutsiro FC bwari buyobowe na Alexis Ngirimana ufatanya na Jean Hitimana bukomeza kwihagararaho.
Byakomeje kuba guhomerera iyonkeje ku ruhande rwa APR FC, Umutoza Novic akomeza gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, yinjiza mu kibuga Olivier Dushimimana uzwi nka Muzungu wasimbuye Bosco Ruboneka mu minota 10 ya nyuma y’umukino, ariko nabyo ntacyo byatanze.
Uyu mukino warangiye ari 0-0, wakurikiwe n’Umuyobozi mushya wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa.
Nyuma y’uku kugwa munsi y’Urugo, APR FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 08. Gusa, imaze gukina imikino 4, mu gihe izindi kipe zimaze gukina 9.
Ku ruhande rwa Rutsiro FC, inota yakuye i Kigali ryayicaje ku mwanya wa 10 n’amanota 9 nyuma y’imikino y’umunsi wa 9 wa Shampiyona
Amafoto