Rutsiro: Kutagira Amazi meza bibatera Indwara zikomoka ku Mwanda 

0Shares

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro bavuga ko kutagira amazi meza ari yo mvano y’ubwiganze bw’ indwara zikomoka ku mwanda iwabo.

Bamwe mu baganiriye n’Igitangazamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru, bagaragaza ko mu ndwara zibibasiye kubera kutagira amazi harimo inzoka zo mu nda n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwemera ko ikibazo cy’amazi meza muri Mukura gihari kandi kizwi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko mu kugikemura, mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, ngo hateganyijwe amafaranga yo gusana imiyoboro yose yangiritse.

Muri rusange, Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere duherereye mu misozi miremire ikunze kuzitira iyegerezwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *