Rutsiro: Imidugudu 64 itagiraga Amashanyarazi igiye kuyahabwa

Mu Karere ka Rutsiro imirimo igeze kure yo kugeza amashanyarazi mu Midugudu 64 itagiragaza umuriro, aho byitezwe ko ingo ibihumbi 11 zizahabwa amashanyarazi mu mezi atandatu.

Henshi amapoto yarangije gushingwa, abagiye kubona umuriro bishimiye ko iterambere rigiye kugera iwabo ndetse bagaca ukubiri no kuba mu kizima.

Mu Midugudu 64 iri mu Karere ka Rutsiro itarageramo umuriro w’amashyanyarazi, ubu yatangiye gushingwamo amapoto hafi ibihumbi bibiri, muyarenga ibihumbi bitanu azashingwa agashyirwaho insinga zizakwirakwiza amashyanyarazi muri ibi bice.

Abaturage bo mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango, ni hamwe mu bari babayeho ubuzima bwuzuyemo ingorana baterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Muri iki cyaro kiri mu misozi miremire, kuri ubu amapoto yageze iwabo ndetse icyizere ni cyose.

Byari biteganyijwe ko uyu mushinga uzacanira ingo zirenga ibihumbi 11 uzaba wagezweho mu gihe cy’amezi 18, ariko ubuyobozi bw’Akarere bwijeje ko uzihitushwa ku buryo amashyanyarazi azagezwa muri utu Tugari mu mezi atandatu gusa.

Akarere ka Rutsiro karacyari inyuma mu kwegereza abaturage amashanyarazi aho kimwe cya kabiri cy’abagatuye aribo bagerwaho nayo, gusa uyu mushinga nurangira byitezweho ko abagerwaho n’umuriro bazagera kuri 65%.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu ya NST2, 2024-2029 yagaragaje ko amashyanyarazi azaba yageze mu Tugari twose. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *