Rutsiro FC yahagaritse ‘Gatera na Matumele’ nyuma yo kunyagirwa na APR mu buryo butavuzweho rumwe

Ikipe y’Umupira w’Amaguru y’Akarere ka Rutsiro, Rutsiro FC, yahagaritse Umutoza wayo Gatera Musa n’Umunyezamu Matumele Monzoro Arnold.

Iyi kipe yatangaje ko kubahagarika kwashingiye ku mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona banyagiwemo na APR FC ibitego 5-0 kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukino utaravuzweho rumwe, benshi mu bakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda, bagaragaje ko wayambitse ubusa nyuma y’amakosa yabyaye ibitego, abatari bacye bavuze ko yakozwe nkana.

Ibinyujije ku rukuta rw’urubuga Nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, Ubuyobozi bwa Rutsiro FC, bwatangaje ko Gatera na Matumele bahagaritswe imikino 5 isigaye ya Shampiyona.

Ubu butumwa basangije abakunzi b’Ikipe ya Rutsiro n’aba ruhago Nyarwanda, bugira buti:”Rutsiro FC iramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru Gatera Musa n’Umunyezamu wayo Matumele Monzoro Arnold mu gihe gisigaye cya Shampiyona y’i 2024/2025’’.

Rikomeza rigira riti:”Iki cyemezo gifashwe nyuma y’umusaruro mubi aba bombi bagaragaje ku mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 25 wahuje Rutsiro FC na APR FC tariki ya 26/04/2025 kuri Stade Umuganda. Umutoza wungirije Rubangura Omar niwe ufata inshingano zo gutoza ikipe mu mikino isigaye.’’

Mbere yo gufatirwa ibi bihano, nyuma y’uyu mukino Gatera Musa yari yabwiye Itangazamakuru ko nawe yatunguwe n’uburyo abakinnyi be bitwaye.

Uku gutsindwa kwaviriyemo Rutsiro FC gutakaza umwanya wa 4 wahise ufatwa na Police FC zombi zinganya amanota 37.

Kugeza ubu, Rayon Sports na APR FC zirakurikirana ku rutonde rwa Shampiyona. Rayon Sports ifite amanota 53 mu gihe APR FC ifite 52.

Amafoto

Image

Image
Gatera Musa yahagaritswe Imikino 5 adatoza Rutsiro FC

 

Image
Umunyezamu wa Rutsiro FC, Matumele Monzoro Arnold, yitwaye nabi mu mukino batsinzwemo na APR FC mu buryo butavuzweho rumwe

 

Image
Umuyobozi wa Rutsiro FC, yavuze ko atiyumvisha uburyo APR FC yabanyagiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *