Hari abahinzi b’icyayi bibumbiye muri Koperative ‘RUTEGROC’ yo mu Karere ka Rutsiro, basaba Leta kubagoboka ibishyurira umwenda urenga Miliyari 2 Frw babereyemo Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD), bitari ibyo imirima yabo y’icyayi bakuramo amikoro ya buri munsi ngo igatezwa cyamunara.
Ni inguzanyo ya Miliyari irenga imwe n’igice BRD yahaye abahinzi b’icyayi bagombaga kugihinga kuri hegitari zirenga 1 200 mu mirenge ya Rusebeya, Manihira na Murunda.
Abagize Koperative RUTEGROC bavuga ko bananiwe kwishyura bitewe n’uko hahinzwe ubuso buto bwa hegitari 500 ugereranyije na hegitari 1200 zari zateganyijwe. Ni inguzanyo bahawe hagati ya 2010 na 2011.
Amasezerano y’inguzanyo avuga ko buri kwezi Koperative yagombaga kwishyura miliyoni 6 Frw ariko ubuke bw’umusaruro bwabaye imbogamizi bituma haboneka ubwishyu buri hagati ya miliyoni 2-5 Frw ku kwezi, ibyo birarane byatumye inyungu zitumbagira bigera kuri Miliyari hafi 2.5 Frw ugereranyije na Miliyari 1.5 Frw bagurijwe.
Ibaruwa ya BRD dufitiye Kopi yandikiye aba bahinzi, irabaha integuza ko ingwate batanze ishobora gutezwa cyamunara.
Abahinzi bo bavuga ko nta bushobozi bwo kwishyura uwo mwenda amaso bayahanze ubuyobozi bw’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bwako, cyashikirijwe izindi nzego zisumbuyeho ngo harebwe icyo aba baturage bafashwa.
Koperative ya RUTERGROC irimo abahinzi b’icyayi barenga 1500 bayibereye abanyamuryango, indi mbogamizi ihari ni uko no kwagura ubuso buhingwaho icyayi bitabakundira, kuko ba nyir’imirima birinda kuyinjiramo bitewe n’uyu mwenda uremereye koperative ifite. (RBA)