Rusizi: Umuhanda ‘Badive – Cyunyu – Shagasha’ ugiye gushyirwamo Kaburimbo

Akarere ka Rusizi katangiye iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo w’ibilometero 4,2 uva ahazwi nko ku Badive werekeza i Shagasha unyuze mu Cyunyu, uzuzura utwaye asaga miliyari 4 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel na Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere, Dr Uwizeye Odette ni bo batangije ku mugaragaro ikorwa ry’uyu muhanda biteganyijwe ko uzuzura mu mezi icyenda.

Abatuye mu Mirenge ya Gihundwe, Giheke na Nkungu babwiye RBA ko gukorwa k’umuhanda uhinguka ahitwa ku Badive uciye mu Cyunyu na Shagasha mu Mujyi wa Rusizi, bizakemura ibibazo by’imigenderanire bitewe n’uko muri aka gace hari aho abarwayi bahekwa mu ngobyi cyangwa bagatwarwa ku ntebe kuko nta modoka zihagera.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Shagasha, Nyirangirumpatse Mariya,  yavuze ko uyu muhanda wari ubangamiye imikorere y’iri vuriro kuko kugira ngo imiti ibagereho hari aho byagoranaga ndetse rimwe na rimwe no kugeza abarwayi ku Bitaro bya Gihundwe bikagorana.

Abatuye i Shagasha ahagiye kubakwa umuhanda bemeza ko ikorwa ryawo rizoroshya imigenderanire n’ubuhahirane bw’imirenge itandukanye iwukoresha kugira ngo abaturage bagere mu Mujyi wa Rusizi, i Kamembe.

Akarere ka Rusizi kamaze Kubaka indi mihanda ifite ibilometero birenga 30 ndetse Meya Sindayiheba Phanuel ashimangira ko hari gahunda irambye yo gukomeza kubaka ibikorwaremezo by’imihanda. (RBA)

Amafoto

Biteganyijwe ko uyu Muhanda uzuzura mu gihe cy’amezi 9 uhereye muri uku kwezi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *