Rusizi: Ukekwaho kwiyicira Uruhinja yari amaze kubyara yacakiwe

Abizera Marie Assoumpta, yatawe muri Yombi nyuma yo gukekwaho kwiyicira Umwana yari amaze kwibaruka. Kuri ubu, afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyakabuye.

Uyu uvuka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange, acyaha akekwaho, bivugwa ko yagikoze tariki ya 09 Mata 2025 i Rusizi. Yerekeje i Rusizi agiye mu kazi ko gukora mu Ruganda rukora Sima rwa CIMERWA.

Nyuma yo kubona ko akuriwe n’Inda, tariki ya 08 Mata 2025, yasabye Claudine ngo amuherekeze ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, amubwira ko ataboneka, amwoherereza Nyiransengiyumva.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, ivuga ko yaganiriye na Nyiransengiyumva, ayitangariza ko ubwo berekezaga ku Kigo Nderabuzima, Assoumpta yabyariye mu Nzira batagezeyo. Nyuma yo kubyara, ngo yamutangarije ko atifuza kuzarera uwo yari amaze kubyara.

Mu magambo ye yagize ati:‘‘Akimubyara yahise amuniga, ngira ubwoba kuko twari twenyine muri iryo joro, ntabaza ubuyobozi bw’aho ku Ishara twari duturutse ntihagira unyitaba, mpamagara mu Mudugudu wa Kankuba mbibamenyesha byose’’.

Yakomeje agira ati:‘‘Nabyukije abaturage ngo bamfashe gushakisha Assoumpta wari umaze kuncika. Twje kumugwaho aho yari yihishe mu murima w’amateke afite n’urwo ruhinja yari amaze kwica’’.

Akomoza kuri aya makuru, Manirarora James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi uyu Assoumpta yabyariyemo, yavuze ko yari yabyaye umwana w’umuhungu ndetse yamubyaye neza.

Ati:‘‘Yari yabyaye neza ahita amuniga, nyuma yo kubwira uwari umuherekeje ko atamushaka. Nyuma yo kugubwa gitumo, yahise atabwa muri yombi. Kuko yari amerewe nabi, abanza kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahageze akorerwa ibyo yagombaga gukorerwa byose by’ibanze, basanga hari ibyo badashoboye bamwohereza mu Bitaro bya Mibilizi ariko acungiwe umutekano ngo adacika.’’

Nyuma yo koroherwa, Assoumpta yavuye mu Bitaro tariki 10 Mata 2025, ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye kugira ngo akurikiranwe.

Amategeko ateganya ko ahamwe n’icyaha, azahanwa hakurikijwe ingingo ya 108 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha rusange ivuga kucyaha cyo ‘‘Kwica umwana wibyariye.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *