Rusizi: Tubura yahaye Imbuto abahinzi bo ku Nkombo

0Shares

Abatuye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, barishimira ko bahawe imbuto n’inyongeramusaruro hakiri kare kugira ngo bitegure neza iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 A, kuko ngo bajyaga batinda kuyibona bigahungabanya umusaruro wabo.

Abafite imirima ku kirwa cya Nkombo bose bamaze kuyitegura, kuri uyu wa Kabiri ku bubiko bwa Tubura bahahuriye bahabwa ifumbire mvaruganda, imbuto y’ibigori n’ishwagara. 

Bavuga ko ubwo babihawe kare bizeye umusaruro w’ikubye kabiri y’uwo bajyaga babona kuko batindaga kubona izi nyongeramusaruro bamwe bagatinda gutera imyaka abandi bakayiterera aho.

Aba baturage bavuga ko ubundi ubutaka bwo ku nkombo bwagiraga ubusharire ku buryo guhinga byabaga ari amaburakindi ibitandukanye n’ubu kuko kuva aho batangiriye guhabwa amafumbire atandukanye, imbuto n’ishwagara hagacibwa n’amaterasi, basigaye beza ibihingwa bitandukanye ku buryo ngo bushimishije.

Bangambiki Evaliste umukozi wa Tubura yatanze iyi nyongera musaruro, avuga ko Tubura ishishikajwe n’iterambere ry’ubuhinzi cyane cyane aha ku Nkombo, ariyo mpamvu batanze inyongeramusaruro hakiri kare ndetse ngo n’imbogamizi zariho zatumaga batinda kuyibona ubu zararangiye.

Tubura yatanze imbuto y’ibigori n’inyongeramusaruro byose bipima toni 2.5 zizasaranganwa abahinzi 2600 bahinga ku buso bwa hegitari 1460 aha ku kirwa cya Nkombo, kiri rwagati mu Kiyaga cya Kivu mu Karere Ka Rusizi. (RBA)

Bangambiki Evaliste umukozi wa Tubura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *