Rusizi: Abaturiye n’abagenda mu Muhanda “Cité-Cimerwa” bijejwe ko ugiye gucanirwa

0Shares

Abakoresha umuhanda Bugarama-Cimerwa mu Karere ka Rusizi bifuza ko washyirwaho amatara kuko mu ijoro haba ikizima cyane bigatera impungenge z’umutekano ku bahanyura.

Uyu muhanda uva muri Cité ukagera ku Ruganda rukora Sima, Cimerwa, ukoreshwa cyane n’abava cyangwa bajya mu mirenge iri mu kibaya n’ibindi bice bitandukanye barimo n’abarema amasoko ya Muganza na Bugarama.

Abawukoresha n’amaguru n’abafite ibinyabiziga bagaragaza impungenge ko iyo bwije bagenda bikandagira birinda, bafite impungenge z’umutekano kubera ikizima.

Mu bihe byashize uyu muhanda wavuzwemo urugomo rw’abamburaga bakanakomeretsa abantu bahanyura, bikingaga muri uyu mwijima, nyuma hakazwa ingamba ruragabanuka ariko umwijima uracyari wose.

Aba baturage bifuza ko uyu muhanda washyirwaho amatara kugira ngo babone uko bagenda batikandagira.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yabwiye RBA ko uyu muhanda utazasigara, ndetse anatanga icyizere ko na we uzarebwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Kugeza ubu ibilometero 55 by’umuhanda uva mu Mujyi wa Kamembe ugana ku Mupaka wa Ruhwa mu Bugarama byashyizwe amatara mu mpera za 2023 mu gihe ahakiri ikizima ari ukuva mu Bugarama ugana kuri Cimerwa hareshya n’ibilometero 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *