Rusizi: Abatunzwe no kuroba Indugu basabye gukomorerwa

0Shares

Abatuye ku kirwa cya nkombo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko kuba hashize imyaka igera kuri 6 badakora uburobyi bw’isambaza zo mu bwoko bw’indugu, ibi bikaba byaragize ingaruka ku mibereho yabo.

Umurenge wa Nkombo ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rusizi, ukaba uri ku kirwa cya Nkombo gikikijwe n’amazi y’ikiyaga cya kivu mu mbibe zawo zose. 

Kimwe n’abandi baturage bakora ubuhinzi butandukanye, aba Nkombo bo aho bita mu gishanga cyabo ni mu kiyaga cya kivu kibakikije.

Aba baturage bavuga ko bari batunzwe n’uburobyi bw’indugu aho bakoreshaga imitego izwi nka gacimba muri iki kiyaga ariko RAB ikaza kuyihagarika, ibintu byagize ingaruka ku mibereho yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien ashimangira ko guhagarika ubu burobyi byagize ingaruka ku baturage ba Nkombo, gusa akizeza ko hari icyizere ko iki kibazo cyaba kigiye gukemuka kuko intambwe yo gushaka igisubizo irimo kugana ku musozo ku bufatanye na RAB.

Iki kirwa cya Nkombo gifite ubuso bwa kilometero kare 29.2 mu gihe gituwe n’abaturage bagera ku 18,637, bakaba batunzwe n’imirimo y’iganjemo uburobyi, ubuhinzi n’ubundi bushabitsi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *