Umwe mu bakinnyi baranze amateka y’umukino w’Iteramakofe mu Kinyejana cya 20, Umunyamerika w’Umwirabura Gorge Foreman, yitabye Imana afite Imyaka 76.
Uyu mugabo wabaye kizigenza mu mukino w’iteramakofe ku Isi, ukabihamya atsindira Umudali wa zahabu mu mikino Olempike, n’umwe mu bakundishija abatari bacye Iteramakofe.
Uretse gukina umukino w’Iteramakofe, Gorge Foreman yanabaye Umuvugabutumwa.
Umuryango we, watangaje ko yitabye Imana ku wa Gatanu.
Mu butumwa washyize ku mbunga Nkoranyambaga rwa Instagram ya Gorge Foreman, wagize uti:”Imitima yacu irababaye”.
Bukomeza bugira buti:”Tubabajwe no kubabikira ko umukunzi wacu George Edward Foreman Sr. yatabarutse mu mahoro ku itariki ya 21 Werurwe 2025, azengurutswe n’abakunzi be,”
“Umuvugabutumwa w’umunyakuri, umugabo w’inyangamugayo, umubyeyi uhorana urukundo, ndetse na sogokuru w’umunyabigwi, yabayeho mu buzima bwuzuye ukwizera kudashidikanywaho, kuganduka, no kugira intego.”
George Foreman yavukiye mu mujyi wa Marshall, Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ku wa 10, Mutarama 1949.
Ubwamamare bwe bwatangiye hagati ya 1960 na 1970 mu mikino y’iteramakofe, mu cyiciro cya Heavyweight [Abafite ibiro byinshi] mu Mikino Olempike yo mu Mpeshyi yakiniwe mu Mujyi wa Mexico.
Umukino azahora yibukirwaho muri iyi mikino Olempike, n’uwo yahanganyemo na Joe Frasier, akanamutsinda.
Foreman yamenyekanye cyane kandi mu mukino wamuhuje na Muhammad Ali mu 1974 i Kinshasa muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu).
Amaze guhagarika Iteramakofe, yatangiye kubwiriza ijambo ry’Imana, ayobokwa na benshi kubera ubutumwa n’imico myiza byamuranze.
Apfuye asize abana 12, abahungu 5 n’abakobwa 7 yabyaranye n’abagore 5 bashakanye mu bihe bitandukanye.
