Rulindo: Ndahimana yafatanywe Ibiro 6 by’Urumogi

Ndahimana Celestin wo mu Karere ka Rulindo yafatanywe Ibiro 6 by’Urumogi, nk’uko Amakuru THEUPDATE yabonye abyemeza.

Uyu Musore w’Imyaka 29, yafatiwe mu Murenge wa Base kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gicurasi [5] 2025, ku bufatanye bwa DASSO n’ubw’inzego z’ibanze.

Nyuma yo gucakirwa, Ndahimana yavuze ko uru Rumogi yari arukuye mu Karere ka Gakenke, ahitwa ku Rutabo mu Murenge wa Gashenyi.

Yafashwe ahetswe n’Umumotari, gusa uyu ntabwo byoroheye inzego z’Umutekano kumufata, kuko yahise akuramo akarenge akoresheje iyi Moto yari atwaye.

Kuri ubu, Ndahimana yamaze gushyikirizwa Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Bushoki.

Urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bitemewe kandi bikomeye. Uwarufatanywe arukoresha cyangwa arucuruza, ahanwa n’amategeko.

Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, rigena ibihano bikomeye ku muntu ufatanwe ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, aho mu ngingo ya 263, havugwamo ibyaha bifitanye isano n’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi…

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha, gutunga, gukwirakwiza cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge (nko k’urumogi), ahanishwa Igifungo kiri hagati y’imyaka 20 kugeza kuri 25, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 20.000.000 kugeza kuri 30.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *