Rugby – Rwanda: Lions de Fer yegukanye igikombe cya Shampiyona 2022/23

Lions de Fer yaraye yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Rugby y’i 2022/23. Ni igikombe yegukanye nyuma yo gusoza Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe. Nyuma yo kwegukana iki gikombe, cyabaye icya kabiri itwaye yikurikiranya, kuko ubwo iyi Shampiyona yaherukaga gukinwa mu 2019 mbere ya Covid-19 nabwo ariyo yari yagitwaye.

Nyuma y’uko iyi Shampiyona isojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2023, Lions de Fer yaherewe Igikombe imbere y’abakunzi bayo bari baje kuyishyigikira mu mukino yakinnye ya Kigali Sharks ku kibuga cyo kuri Croix Rouge ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukino wo gutanga iki gikombe, warangiye Kigali Sharks itsinze Lions de Fer amanota 18 kuri 17.

Gusa, iyi ntsinzwi ntacyo yigeze ihindura ku rutonde rwa Shampiyona, kuko Lions de Fer yari yaramaze kucyegukana.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe idatsinzwe, umutoza wa Lions de Fer, Kamali Vincent, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Kwegukana iki gikombe ntago byari byoroshye, by’umwihariko kugitwara tudatsinzwe. Uretse ibi, abakeba nabo ntibatworoheye kuko buri mukino twakinaga wabaga umeze nk’uwa nyuma”.

Yunzemo ati:”Ntago nabona ibyishimo ntewe no kwegukana Shampiyona twikurikiranya, by’umwihariko kuba tuyitwaye tudatsinzwe. Amakipe twari duhanganye yari akomeye, ariko kwegukana igikombe bivuze ko twari dukomeye kuyarusha”.

“Nyuma yo kwegukana iki gikomba twiteze ko umwaka w’imikino utaha utazatworohera, bityo tugiye kuwitegura dukina imikino mpuzamahanga”.

“Muri uyu mujyo, turi gutegura guhura n’amwe mu makipe akina muri Shampiyona ya Uganda, mu rwego rwo kurushaho gutyaza abakinnyi”.

Agaruka ku byaranze uyu umwaka w’imikino, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse yashimye uburyo amakipe yawitwayemo by’umwihariko ku rwego yagaragaje.

“Ni ku nshuro ya mbere hakinwaga Shampiyona amakipe akina mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura, kandi byagenze neza. Uretse ibi kandi, niyo Shampiyona ya mbere Komite yacu yari iteguye kuko nyuma yo gutorwa twahise dukomwa mu nkokora na Covid-19″.

Yunzemo ati:”Ubu buryo bwo gukina imikino ibanza n’iyo kwishyura, bwafashije abakinnyi bacu kubona imikino myinshi no kuzamura urwego”.

Bwana Kamanda yaboneyeho no gutangaza ko nyuma y’uko umwaka w’imikino 2022/23 urangiye, hagiye gukurikiraho kwitegura imikino mpuzamahanga ku rwego rw’ikipe y’Igihugu.

Ati:”Bamwe mu bakinnyi bahize abandi bazatoranywa n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti uzaduhuza n’ikipe y’Igihugu y’Uburundi, ukazabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo”.

Lions de Fer yegukanye Shampiyona, yahawe Igikombe na Sheke y’Ibihumbi 500 Frw, ikurikirwa na Thousand Hills yahembwe Ibihumbi 300 Frw, Muhanga Thunders yahembwe Ibihumbi 200 Frw

Uyu Mwaka w’imikino watangiye muri Nzeri umwaka ushize, witabirwa n’amakipe agizwe na; Lions de Fer RFC, Thousand Hills RFC, Muhanga Thunders RFC, Kigali Sharks RFC, Resilience RFC na Kamonyi Pumas RFC.

Amafoto

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse yashimye uburyo amakipe yitwaye muri uyu mwaka w’imikino

 

Umutoza wa Lions de Fer, Kamali Vincent, yavuze ko kwegukana Shampiyona udatsinzwe atari urugamba ruba rworoshye

 

Bwana Kamanda Tharcisse ashyikiriza Igikombe cya Shampiyona Patrick, kapiteni wa Lions de Fer.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *