Rugby: Lions de Fer yageze ku Mukino wa nyuma wa Shampiyona isezereye Kigali Sharks

Ikipe ya Lions de Fer RFC yaraye igeze ku Mukino wa nyuma wa Shampiyona y’abakinnyi bakina ari 15 (15 Aside), nyuma yo gutsinda Kigali Sharks RFC Amanota 18-16, mu Mukino w’Umunsi wa nyuma wo mu Itsinda rya Mbere wakiniwe ku Kibuga cya Utexrwa mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukino wari uhanzwe amaso n’abatari bacye, watangiye ku Isaha ya saa 15:30’ Amakipe ku mpande zombi ahigana Ubutwari.

Lions de Fer yaje muri uyu Mukino iyoboye Itsinda n’amanota 15 mu gihe Kigali Sharks RFC yayigwaga mu ntege n’amanota 13.

Igice cya mbere cy’uyu Mukino ntabwo cyategushye abafana, kuko ibirungo biryoshya umukino wa Rugby byerekanywe ku mpande.

Mu guhangana kuri hejuru, Kigali Sharks yasoje iki gice ifite Amanota 11 ku 10 ya Lions de Fer RFC.

Igice cya Kabiri cyatangiranye ishyaka ku makipe yombi, by’umwihariko Kigali Sharks RFC yashakaga gukura Lions de Fer RFC ku mwanya wa mbere, ibi bikaba byari no kuyisha Itike yo kuzakina Umukino wa nyuma.

Gusa, Abasore b’Umutoza Kamali Vicent ntabwo bayoroheye, kuko bari bashyize Imbaraga hagati mu kibuga mu rwego rwo kwica umukino wa mukeba.

Ku Isegonda rya nyuma ry’Umukino, Kigali Sharks yabonye Tarayi (Try) ijyana na bonasi (Bonus), ariko iyi Bonasi ntabwo Kapiteni wa Kigali Sharks, Didier Ishimwe, yabashije kuyitera neza, bityo inzozi zo kwerekeza ku Mukino wa nyuma zirangira zityo, mu gihe ku ruhande rwa Lions de Fer RFC ibyishimo byari byose, kuko Igikombe ibitse yegukanye Umwaka ushize, cyari kigiye kugicika ikireba.

Nyuma y’uyu mukino, Kapiteni w’Ikipe ya Lions de Fer RFC, Ikorukwishaka Patrick yagize ati:”Nk’Ikipe ya mbere mu gihugu, uyu Mukino niwo wa mbere utugoye mu yindi yose twakinnye muri iyi Shampiyona”.

“Andi makipe twayarushaga Amanota arenze 90, ariko kuba Kigali Sharks RFC dutandukanyijwe n’Amanota 2 gusa, n’ibyerekana uguhangana kwari muri uyu mukino”.

“Tugeze ku Mukino wa nyuma, ibisigaye ndatekereza ko Umutoza wacu n’Ubuyobozi bugomba kubyitaho, tukagumana Igikombe dufite”.

Ikorukwishaka yasoje agira ati:”Resilience RFC tuzahura ku Mukino wa nyuma ntabwo ari Ikipe yoroshye nayo, kuko yabigaragaje ihiga izindi bari basangiye Itsinda rya kabiri, gusa ndayizeza ko tugiye kuyitegura bihagije, bityo nayo irye iri menge”.

Ku ruhande rw’Ikipe ya Kigali Sharks RFC, Ishimwe Didier, Kapiteni w’iyi Kipe nyuma yo kubura amahirwe yo kwerekeza ku Mukino wa nyuma yagize ati:”Twakoze ibyo twari dushoboye, gusa amahirwe ntabwo yadusekeye”.

“Igice cya mbere twagikinnye neza, ariko icya kabiri ntabwo cyaduhiriye, ari nabyo Lions de Fer RFC yabyaje Umusaruro”.

“Kugera ku Mukino wa nyuma biranze, tugiye kwitegura umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu, uzaduhuza na Gitisi TSS RFC”.

Yishimira kugera ku Mukino wa nyuma aho azaba arwana ku gikombe Ikipe ibitse, Kamali Vicent, Umutoza wa Lions de Fer RFC yagize ati:”Tugeze ku Mukino wa nyuma, tugomba kubyishimira, ariko abakinnyi ntabwo batanze ibyo nabasabye, kuko umukino urangiye nta nkuru ku ruhande rwacu”.

“Igice cya mbere ntabwo bakurikije ibyo nari nabasabye, Ahubwo bakinnye umukino wa mukeba, binatuviramo gutsindwa”.

“Mu gice cya kabiri, nabasabye gutuza, bagakina ibyo nabatoje, kandi byaduhaye umusaruro”.

“Kigali Sharks RFC n’ubwo tuyitsinze, n’Ikipe ikomeye, dukunze guhangana inshuro inshuro nyinshi. Ntabwo amahirwe yayisekeye uyu munsi, nabifuriza amahirwe masa mu Mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu”.

Kamali yasoje agira ati:”Abakinnyi n’Ubuyobozi tugiye kwicara kurebere hamwe uko dukwiriye kwitegura umukino wa nyuma uzaduhuza na Resilience RFC, kandi Ndizera abakunzi b’Ikipe yacu ya Lions de Fer ko ntakabuza, Igikombe tuzongera kugitwara”.

Shampiyona y’u Rwanda ya Rugby mu Kiciro cya mbere uyu Mwaka, yatangiye tariki ya 23 Werurwe 2024, yitabirwa n’amakipe Umunani (8) yari agabanyije mu Matsinda abiri (2).

Itsinda rya mbere ryari rigizwe n’Amakipe ya; Lions de Fer RFC yarisoje ifite Amanota 19, ikurikirwa na Kigali Sharks RFC n’amanota 14, Burera Tigers RFC n’amanota 9, Puma RFC n’amanota 5, mu gihe Rwamagana Hippos RFC yasoreje ku mwanya wa nyuma n’inota 1.

Mu Itsinda rya kabiri ryari rigizwe n’amakipe atatu, Resilience RFC, Gitisi TSS RFC, na UR Grizzlies RFC.

Iri Tsinda ryayobowe n’Ikipe ya Resilience RFC n’amanota 8, ikurikirwa na Gitisi TSS RFC n’amanota 5, mu gihe UR Grizzlies RFC yarisoje ifite inota 1.

Ikipe ya mbere muri buri tsinda yahise ikatisha itike y’Umukino wa nyuma, mu gihe iza kabiri zizakinira umwanya wa Gatatu.

Uretse umukino wa nyuma uzahuza Lions de Fer RFC na Resilience RFC mu kiciro cy’abagabo, mu kiciro cy’abagore, Ruhango Zebras Womens RFC, izesurana na Kamonyi Panthers Womens RFC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *