Rugby: Lions de Fer na Ruhango Zebras begukanye Shampiyona

Ikipe ya Lions de Fer na Ruhango Zebras mu kiciro cy’abagore, zegukanye Igikombe cya Shampiyona y’i 2024 mu bakinnyi bakina ari 15, izwi nka 15-a-side mu Ndimi z’Amahanga.

Aya makipe yombi yegukanye Igikombe nyuma y’Imikino ya nyuma yakinwe kuri iki Cyumweru.

Iyi mikino yabereye ku Kibuga cy’Ikigo cy’Ishuri rya Camp Kigali.

Mu kiciro cy’abagabo, Lions de Fer yatsinze ku mukino wa nyuma, Resilience RF yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, amanota 30-10.

N’Igikombe Lions de Fer yisubije, kuko n’Umwaka ushize yari yagitwaye itsinze Ikipe ya 1000 Hills ku mukino wa nyuma.

Uretse Lions de Fer yegukanye Igikombe, umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Kigali Sharks itsinze Ikipe ya Gitisi TSS yo mu Karere ka Ruhango, amanota amanota 17-13.

Mu kiciro cy’abagore, Ikipe ya Ruhango Zebras, yatsinze Ikipe ya Kamonyi Panthers yo mu Karere ka Kamonyi, amanota 41-11.

Ikipe ya Lions de Fer yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo kuyobora itsinda rya mbere, ukurikirwa rwa Kigali Sharks yakiniye umwanya wa gatatu.

Mu gihe Resilience RFC yahageze nyuma yo kuba iya mbere mu itsinda rya kabiri, igakurikirwa n’Ikipe ya Gitisi TSS yakinnye umukino w’umwanya wa gatatu ihatanye na Kigali Sharks.

Hagendewe ku mibare yaranze abakinnyi bakinnye uyu Mwaka w’imikino, mu kiciro cy’abagabo, Kanyamahanga Donalt ukinira Ikipe ya Lions de Fer, niwe watowe nk’Umukinnyi wahize abandi.

Mu kiciro cy’abagore, Uwicyeza Pascaline, ukinira Ikipe ya Ruhango Zebras, niwe watowe nk’Umukinnyi mwiza.

Uretse Ibikombe, Ikipe yegukanye Shampiyona mu bagabo, cyaherekejwe n’Ibihumbi 500 Frw, iya kabiri ihabwa Ibihumbi 300 Frw, mu gihe iya gatatu yahawe Ibihumbi 200 Frw.

Mu kiciro cy’abagore, iyegukanye Igikombe cyaherekejwe n’Ibihumbi 300 Frw, mu gihe iya kabiri yegukanye Ibihumbi 200 Frw.

Iyi Shampiyona yatangiye muri Werurwe y’uyu Mwaka w’i 2024, yakinwe amakipe agabanyije mu matsinda abiri mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu kiciro cy’abagore, amakipe yagiye ahura hagati yayo, kugeza habonetse Ikipe zikina umukino wa nyuma.

Itsinda rya mbere ryari rigizwe n’amakipe ya; Lions de Fer, Kigali Sharks, Burera Tigers, Puma na Rwamagana Hippos.

Itsinda rya kabiri ryari ririmo amakipe ya; Resilience, Gitisi TSS na UR Grizzlies.

Agaruka ku gikombe begukanye, Kapiteni w’Ikipe ya Ruhango Zebras, Uwicyeza Pascaline, yagize ati:“Uyu mukino wari ukomeye. Impande zose nta Kipe yashakaga gutakaza Igikombe. Ntabwo navuga ko kuba dutsinze Kamonyi Panthers tuyihimuyeho nyuma yo kudutsindira ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mukino wakinwe mu Cyumweru gishize”.

“Iki gikombe kivuze byinshi kuri twe no ku Karere kacu ka Ruhango. Turasaba ko batwitaho birenze uko bikorwa, kuko twebwe akazi turagakoze”.

“Umukino wa Rugby mu bagore ntabwo uratera imbere cyane nk’uko tubyifuza, bityo turasaba abo bireba gukomeza kudushyigikira kuko twerekanye ko dushoboye. Ndasaba Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda kutwitaho uko bishoboka, natwe tukazagera ku rwego basaza bacu bariho”.

Kamali Vicent utoza Ikipe ya Lions de Fer, yavuze ko uyu Mwaka utari woroshye ku ruhande rwabo, cyane ko kurinda Igikombe biba bikomeye kurushaho, kuko buri Kipe iba iguhanze amaso.

Yunzemo ati:“Ndashimira Umuyobozi w’Ikipe yacu, Kanyamahanga Donalt, kuko uretse kuba ari Perezida w’Ikipe, ni n’umukinnyi kandi mwiza, ibi akaba yabyerekanye ahabwa igihembo cy’Umukinnyi wahize abandi muri iyi Shampiyona”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Tharcisse Kamanda, yitsa kuri uyu Mwaka w’Imikino wasojwe kuri iki Cyumweru, yagize ati:“Turishimira uko Shampiyona yagenze. Abakinnyi berekanye urwego rwo hejuru by’umwihariko mu kiciro cy’abagore, bari bayikinnye ku nshuro ya mbere”.

“Amakipe mu byiciro byombi, turayashimira kuba yaritabiriye iyi Shampiyona. Hari amakipe y’Amashuri ndetse n’Ikipe z’Uturere. Ibi bitwereka ko umukino umaze kugera ku rwego rwiza, cyane ko aya makipe yanerekanye guhatana”.

Bwana Kamanda yasoje agira ati:“Abafatanyabikorwa batubaye hafi muri uyu Mwaka ndabashimira, cyane Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike n’abandi bose babanye natwe muri aya Mezi Shampiyona yakinwemo”..

Nyuma y’uko hasojwe Umwaka w’Imikino, biteganyijwe ko mu Kwezi gutaha kwa Nyakanga ntagihindutse, Ikipe y’Igihugu ya 7s izakina imikino mpuzamahanga izabera muri Tanzaniya, aho izahura n’Ibihugu bya Tanzaniya n’Uburundi.

Iyi mikino mpuzamahanga izakurikirwa n’imikino ya 7s iteganyijwe muri Nzeri n’Ukwakira uyu Mwaka, nayo izakurikirwe n’Umwaka mushya wa Shampiyona.

Amafoto

May be an image of 1 person and text
Kamanda Tharcisse

 

May be an image of 6 people, frisbee, grass and text

May be an image of 8 people, people camping, frisbee and text

May be an image of 6 people, people smiling, grass, newsroom and text
Kamali Vicent

 

May be an image of 7 people, people playing American football and grass
Kanyamahanga Donalt

 

May be an image of 8 people, grass and text

May be an image of 5 people, people playing American football, people playing football and grass
Pompidu

 

May be an image of 3 people

May be an image of 12 people, grass and text that says "RWANDA RUGBY FEDERATION Clrtyao CDA 기14% anda Rugby National League lers 15 48/0 Season 2024 2024Finals Final atmut 有"

May be an image of 9 people, frisbee and text

May be an image of 9 people, people smiling, frisbee, grass and text

May be an image of 5 people, grass and text

May be an image of 10 people, people playing American football, people playing football and grass

May be an image of 5 people, people playing football, people playing American football and text
Resilience RFC

 

May be an image of 12 people, people smiling, frisbee and text

May be an image of 12 people, grass and text
Kigali Sharks

 

May be an image of 10 people, motorcycle and text

May be an image of 6 people and text that says "RWANDA RUGBY FEDERATION 以、 EEN PIANDAROSEEATON PHRICAR_GSY FOEATON R R F National League Women's 15 Aside Rwanda Rugby Season 2024 Season2024Final. Final."
Ruhango Zebras

 

May be an image of 5 people, frisbee, grass and text

May be an image of 9 people and text
Uwicyeza Pascaline

 

May be an image of 1 person, playing American football, playing football, grass and text

May be an image of 6 people, people playing football and text

May be an image of 7 people, people playing football and people playing American football

May be an image of 11 people, frisbee, crowd and text
Kamonyi Panthers

 

May be an image of 7 people and text

May be an image of 3 people

May be an image of 10 people, people playing football and people playing American football

May be an image of 7 people, people playing American football, people playing football, grass and text

May be an image of 11 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 11 people and crowd

May be an image of 12 people and crowd

May be an image of 1 person, beard, newsroom and text
Kuneshanukwayo Shalom, Umutoza w’Ikipe ya Kigali Sharks.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *