Rugby: Lions de Fer na Resilience begukanye Irushanwa rya Jade Water 7s

0Shares

Ikipe ya Lions de Fer yo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali na Resilience yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba, zegukanye irushanwa rya Jade Water 7s, ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere.

Mu kiciro cy’abagabo, Lions de Fer yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya 1000 Hills, amanota 21 kuri 14, mu gihe mu bagore, Resilience Womens RFC yatsinze Burera Tigers amanota 14 ku 00.

Lions de Fer yageze ku mukino wa nyuma isezereye Resilience ku manota 28 kuri 05, mu gihe 1000 Hills yakuyemo Gitisi TSS iyirushije amanota 2 gusa, 21-19.

Mu kiciro cy’abagabo, amakipe 12 yari agabanyijwe mu matsinda 4, iya mbere muri buri tsinda, ikatisha itike yo gukina imikino ya ½.

Mu bagore, amakipe 6 yitabiriye iri rushanwa, yagabanyijwe mu matsinda abiri, iza mbere mu tsinda zitsindira gukina umukino wa nyuma, mu gihe iza Kabiri zahataniye umwanya wa gatatu.

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Gitisi TSS, mu gihe mu bagore watwawe na Kamonyi Panthers itsinze UR Grizzlies.

Amakipe y’abagabo yitabiriye iri rushanwa yari agizwe na; Lions de Fer, 1000 Hills, Gitisi TSS A&B, Kigali Sharks, Muhanga Thunders, Alfa Kagugu, Resilience, Burera Tigers, Puma, UR Grizzlies na Rwamagana Hippos.

Mu gihe mu bagore, amakipe yari; Resilience, Kamonyi Panthers, Gitisi TSS, Ruhango Zebras, Burera Tigers na UR Grizzlies.

Nyuma yo kwegukana ibikombe, ba kapiteni ku Mpande zombi, mu kiganiro n’itangazamakuru, bagaragarije abakunzi b’umukino wa Rugby by’umwihariko n’amakipe yabo, ibyishimo batewe n’iri rushanwa.

Ikororukwishaka Patrick, kapiteni wa Lions de Fer yagize ati:”Kuba dutwaye iri rushanwa rikinwe ku nshuro ya mbere, byadushimishije. 1000 Hills twahuye ku mukino wa nyuma n’ikipe nziza duhora duhanganye, ariko nayo irabizi ko kuyitsinda twabigize intego”

“Twari tuyikumbuye cyane, kuba hari hashize igihe tudakina nayo nyuma yo guhagarikwa kubera kutuzuza ibyangombwa, yari yaraduteye Irungu, ariko twongeye kuyiha ikaze, tunayisaba kutwitegura muri shampiyona ya 15’s kuko n’ubundi ntabwo bizaba byoroshye”.

Uwineza Clarisse wa Resilience, yagize ati:”Twari tumaze igihe kinini dukina ariko tudatwara igikombe. Iki gikombe kiradushimishije. Bigiye kudutera imbaraga zo kurushaho kwitegura shampiyona kandi nayo amakipe duhanganye atwitege”.

“Abakobwa/Abagore batinya gukina umukino wa Rugby nabamara impungenge ko ari umukino nk’iyindi, kuko natwe twatangiye tuwutinya, ariko kuri ubu, tubona nta wundi twahitamo kuwurenza”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, akomoza kuri iri rushanwa, yagize ati:”Twishimiye ko iri rushanwa ritangiye Umwaka rigenze neza. Umwaka utaha, turifuza ko rizaba mpuzamahanga, kandi umufatanyabikorwa [Jade Water] yarabitwemeye”.

“Amakipe y’abakiri bato yatugaragarije umukino mwiza, kandi turahamya ko tuzakomerezaho cyane ko biri mu ntego Igihugu cyihaze, yo guteza imbere no kuzamura impano z’abakiri bato”.

Iri rushanwa ryabereye muri IPRC Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare, ryitabiriwe na Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *