Rugby: Kamonyi Panthers na Rams zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe ya Kamonyi Panthers yo mu Rwanda na Rams yo mu gihugu cya Uganda, zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kamonyi Panthers yatsinze Ruhango Zebras binyuze muri Tombola, nyuma y’uko amakipe yombi asoje Umukino anganya amanota 5-5.

Ku ruhande rw’abagabo, Rams yatsinze Lions de Fer yo mu Rwanda, amanota 24-7.

Iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 10, ryakiniwe ku Kibuga cy’Ishuri rya Camp Kigali, ku wa 08 Kamena 2024.

Ryitabiriwe n’amakipe 16 arimo 2 yo mu gihugu cya Uganda.

Aya makipe yo mu gihugu cya Uganda, ni Rams mu bagabo na Kigezi Queens mu bagore.

Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, muri 1/2 mu kiciro cy’abagabo, Rams yakuyemo Resilience mu gihe Lions de Fer yakuyemo Kigali Sharks.

Ku ruhande rw’abagore, Ruhango Zebras yari yakuyemo Kigezi Queens, mu gihe Kamonyi Panthers yari yasezereye Burera Tigers.

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, mu bagabo, Resilience yawutwaye itsinze Kigali Sharks, mu gihe mu bagore, Burera Tigers yatsinze Kigezi Queens.

Umwaka ushize ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 9, Lions de Fer niyo yari yaryegukanye itsinze 1000 Hills, mu gihe mu bagore, Ruhango Zebras yari yatsinze Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara (UR Rukara).

Iri Rushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amakipe yarikinnye agabanyije mu matsinda.

Mu bagabo, itsinda rya mbere ryari rigizwe na; Lions de Fer, UR Grizzlies na Puma.

Irya kabiri ryari ririmo; Rams, Muhanga Thunders na UR Rukara, mu gihe irya gatatu ryari rigizwe na Kigali Sharks, Resilience, Burera Tigers na Rwamagana Hippos.

Mu kiciro cy’abagore, itsinda rya mbere ryari rigizwe na; Kigezi Queens, UR Grizzlies na Burera Tigers.

Itsinda rya kabiri ryari rigizwe na; Kamonyi Panthers, UR Rukara na Ruhango Zebras.

Nyuma yo kwegukana iri Rushanwa ryakinwe mu buryo bw’abakinnyi bakina ari barindwi cyangwa se Sevens (7s) mu ndimi z’amahanga, Kapiteni w’Ikipe ya Rams yo muri Uganda, Ayuma Joseph Kano, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Ibanga ryaduhesheje iyi ntsinzi n’ugukora cyane no kwiha intego. Twari tumaze gutsindirwa mu Rwanda inshuro Enye ku mukino wa nyuma, uyu Mwaka twashakaga kwihimura kandi twabigezeho”.

“Lions de Fer ntabwo ari Ikipe yoroshye. Twari tumaze gukina inshuro nyinshi, byadufashije kumenya aho bafite intege nke, niho twahereye tubatsindira”.

Ku ruhande rw’Ikipe ya Kamonyi Panthers, Kapiteni wayo, Tumusabire Clémence, yagize ati:“Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ridufasha kumenya no kwiga Amateka Igihugu cyanyuzemo, bityo tugaharanira ko bitazongera ukundi. Kuba turi gukina hari ababyitangiye, natwe tugomba kubisigasira”.

“Twatangiye Irushanwa uguhangana ari kwinshi hagati y’amakipe atandukanye, birangiye ari twe dutahukanye intsinzi. Iki gikombe kivuze byinshi kuri twe by’umwihariko ku Karere kacu ka Kamonyi, kuko ari ku nshuro ya mbere gatashyemo Igikombe. Turifuza ko bazakomeza kudushyigikira, hagataha n’ibindi”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse, yasabye abitabiriye iri Rushanwa, guhagurukira hamwe bakarwanya uwo ariwe wese washaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati:“Ubwitabire butwereka ko iri Rushanwa rimaze kugera ku rwego rushimishije, by’umwihariko amakipe mashya yitabiriye ndetse no kuba Ibikombe byagiye mu makipe mashya, byerekana uguhangana kumaze kwigaragaza hagati y’amakipe”.

Bwana Kamanda, yasoje agira ati:“Mu rugendo rw’Imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umukino wa Rugby wagize uruhare mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, cyane ko uyu mukino ukinwa mu busabane, by’umwihariko twagiye tugira n’uruhare mu bikorwa byo gufasha abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Nyuma y’iri Rushanwa, ntagihindutse, mu mpera z’Icyumweru gitaha, hazakinwa Umukino wa nyuma wa Shampiyona mu kiciro cy’abagabo n’abagore bakina Rugby y’abakinnyi 15 (15s).

Uyu mukino, mu bagabo uzahuza Lions de Fer na Resilience, mu gihe mu bagore, Kamonyi Panthers izesurana na Ruhango Zebras.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *