Rugby: Inteko rusange yemeje itangira rya Shampiyona inatora Umunyamabanga mushya

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, bemeje itariki y’itangira rya Shampiyona y’i 2025, banatora Umunyamabanga mushya.

Byakorewe mu Nteko rusange ngaruka mwaka isanzwe, yateraniye mu Cyumba cy’inama cya Komite Olempike y’u Rwanda, i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2025.

Yari iyobowe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse.

Nyuma yo kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo ‘Ibikorwa byaranze Umwaka ushize, ibiteganyijwe muri uyu Mwaka no kugezwaho Raporo y’uko Umutungo w’Ishyirahamwe wakoreshejwe mu Mwaka ushize’, hakurikiyeho igikorwa cyo kwemeza igihe Shampiyona izatangirira ndetse n’amatora yo kuzuza imyanya yari ifite ibyuho.

Muri iyi myanya, harimo uw’Umunyamabanga mukuru ndetse na Komisiyo zitandukanye, zirimo Komisiyo nkemurampaka na komisiyo y’abajyanama.

Abanyamuryango bemeje ko shampiyona izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, Imikino y’umunsi wa mbere ikazakomeza no ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025.

Amakipe 12 azitabira iyi shampiyona yagabanyijwe mu matsinda abiri, akazakina imikino ibanza n’iyo kwishyura hagati yayo, ayahize ayandi akazahurira mu mikino ya kamarampaka [Play-Offs], izagena uzegukana Igikombe cy’uyu Mwaka.

Igikombe cy’Umwaka ushize, cyegukanywe n’Ikipe ya Lions de Fer RFC yo mu Mujyi wa Kigali, itsinze ku mukino wa nyuma, Resilience RFC.

Lions de Fer RFC, 1000 Hills Rugby, Muhanga Thunders RFC, Resilience RFC, Kigali Sharks RFC, Alpha Kagugu RFC, UR Grizzlies, Gitisi TSS, Puma Kamonyi RFC, Rwamagana Hippos RFC na Burera Tigers RFC.

Amakipe mashya azakina muri Shampiyona y’uyu Mwaka, n’Ikipe ya Alpha Kagugu RFC igiye gukina ku nshuro ya mbere, Muhanga Thunders RFC na 1000 Hills Rugby.

1000 Hills Rugby yari isanzwe ari Umunyamuryango, ariko umwaka ushize ntabwo yakinnye shampiyona kuko itari yujuje ibisabwa, mu gihe Muhanga Thunders RFC yari yakomwe mu nkokora n’amikoro.

Nyuma yo kuganira ku ngingo ya Shampiyona, yakurikiwe n’igikorwa cy’amatora.

Ku mwanya w’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, hatowe Habimana Samuel.

Habimana Samuel wari usanzwe ari Umunyamabanga w’Ikipe ya Resilience RFC yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba, yasimbuye Muhire John Livingstone weguye kuri uyu mwanya mu Kwezi kwa Gatandatu k’Umwaka ushize. Muhire yari yatowe mu Kwezi k’Ugushyingo mu 2023.

Habimana n’umwe mu banyamuryango shingiro bashize Ikipe ya Resilience RFC mu Mwaka w’i 2015.

Uretse kuyishinga, yayibereye Umukinnyi hagati y’Umwaka w’i 2015-2017, mbere y’uko yinjira mu buyobozi mu myanya itandukanye.

Indi myaka yatorewe, irimo umwanya w’umuyobozi ushinzwe komisiyo nkemurampaka, umuyobozi wungurije w’iyi Komisiyo n’Umunyamabanga.

Ku mwanya w’Umuyobozi, hatowe Kayiranga Albert w’Ikipe ya UR Grizzlies, umuyobozi wungirije hatorwa Uwitonze Felix w’ikipe ya Lions de Fer RFC, mu gihe Umunyamabanga hatowe Muvunyi Mathieu wo mu Ikipe ya Kamonyi Panthers Womens RFC.

Mu gihe Murekatete Sandrine wo mu Ikipe ya Rwamagana Hippos RFC yatowe umwanya w’umunyamabanga wa Komite ngenzuzi.

Amafoto

Image
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse

 

Image
Kamanda Tharcisse, yasabye abatowe, kuzarangwa no kuzuza inshingano

 

May be an image of 1 person
Umunyamabanga w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Habimana Samuel

 

May be an image of 5 people and text
Kayiranga, Habimana, Uwitonze, Murekatete na Muvunyi, binjiye muri Komite y’ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *