Abakinnyi 17 barimo abakina mu ikipe y’Igihugu Silver Backs n’abasifuzai 1o mu mpera z’Icyumweru gishize bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda n’umufatanyabikorwa rwaryo Friends of Rwandan Rugby, yabere mu Kigo cya Camp Kigali.
Ni amahugurwa yatanzwe n’umusifuzi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Wales, Steve Jones, mu rwego rwo kubahugura ibijyanye n’amategeko mashya y’uyu mukino by’umwihariko itandukaniro riri hagati y’imyitozo ihabwa abakinnyi bakuru n’abakiri bato bakina umukino uzwi nka Tag Rugby ndetse n’uburyo bushya bujyanye no guhana amakosa akorerwa mu kibuga.
Umwe mu bayitabiriye, Umukundwa Marie Sandrine utoza ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Glizzers) ubifatanye no gusifura yagize ati:”Aya mahugurwa yamfashije kumenya ibijyanye n’amategeko mashya y’uyu mukino, bityo ngiye kuyasangiza abakinnyi ntoza kugira ngo bizabafashe kwitwara neza mu marushanwa ari imbere”.
“Uwitabiriye amahugurwa uko byagenda kose aba afite itandukaniro n’abandi. Uyu mukino wacu akenshi ukoresha ibimenyetso mu kuwutoza no kuwusifura, iyo utabonye amahugurwa ngo ujyanye n’igihe, uko byagenda kose uradindira”.
“Ibyingenzi twakuye muri aya mahugurwa, harimo ibijyanye ni uko umusifuzi ahagarara mu kibuga mu gihe cy’umukino, uburyo afatamo ifirimbi, ibiganiro agirana n’abakinnyi mu gihe cy’umukino, uburyo atangizamo umukino ni uko abakinnyi bagomba guhagarara mu kibuga”.
Agaruka ku bateguye aya mahugurwa, Umukundwa yagize ati:”Ntakindi uretse kubashimira, kuko kudutekerezaho bakaduhugura bitwereka ko akazi dukora bakitaho, ndetse by’umwihariko no kuba bateza imbere ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri uyu mukino”.
Steve Johns watanze aya mahugurwa, yavuze ko yibanze ku bijyanye no kuzamurira urwego abasifuzi n’abakinnyi ndetse yishimira ko yasanze Rugby mu Rwanda ikomeje gutera imbere umunsi ku wundi.
Yunzemo ati:”Urwego rw’abasifuzi b’uyu mukino imbere mu gihugu rwashimishije, ku buryo ibyo kubongerera ari bicye cyane. Ndashimira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda rwabashakiye amahugurwa y’uyu mukino”.
Nyuma y’aya mahugurwa, yasabye abasifuzi bayitabiriye gusangiza bagenzi babo ubunararibonye bahakuye mu rwego rwo gukomeza gufasaha uyu mukino gutera imbere.
Umuyobozi Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse wakurikiranye aya mahugurwa, yagize ati:”Guhugurwa n’umusifuzi w’inararibonye nk’uyu ni iby’abagaciro ku mukino wa Rugby imbere mu gihugu kandi ndizera ko abitabiriye aya mahugurwa bayungukiyemo byinshi”.
“Abitabiriye aya mahugurwa, ndabasaba kuba abanyamwuga no guhora bihugura umunsi ku wundi, kuko akazi bakora amategeko yako ahinduka umunsi ku wundi”.
“Uyu mufatanyabikorwa (Friends of Rwandan Rugby) adufasha binshi bijyanye no guteza imbere uyu mukino, aho kuri iyi nshuro mu gihe cy’Icyumweru ibikorwa byabo byakorewe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, mu gihe mu mwaka ushize byari byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Nta gihindutse, umwaka utaha bazerekeza mu Karere ka Rubavu”.
“Mu Karere ka Karongi, ibikorwa byo guteza imbere uyu mukino byabereye mu Mashuri 4 abanza, aho abana babyitabiriye bakoze n’Irushanwa mu rwego rwo kubafasha gukunda uyu mukino”.
“Muri uyu mujyo wo guteza imbere Rugby, Friends of Rwandan Rugby idufasha no kubonera ibikoresho amakipe atandukanye mu rwego rwo kuyubakira ubushobozi”.
“Friends of Rwandan Rugby nabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu bakiri by’umwihariko kuzamura impano nshya zikina uyu mukino nk’uko basanzwe babikora, ntibazadohoke, ariko natwe nk’Ishyirahamwe umusanzu wacu muri ibi bikorwa bazawuhorana”.
“Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uyu mukino, binyuze muri aba bafatanyabikorwa ndetse natwe turi gukora ibishoboka byose ngo tubone ikibuga cya Rugby kigezweho, kandi umusanzu wabo barawutwijeje”.
Friends of Rwandan Rugby (Inshuti z’Umukino wa Rugby mu Rwanda), ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Bwami bw’Ubwongereza (UK), ukaba wibanda ku bikorwa bijyanye no guteza imbere umukino wa Rugby mu Rwanda, gufasha abakiri bato kugira ubuzima buzira umuze binyuze mu bikorwa bya Siporo no gutoza abakinnyi indangagaciro za Siporo.
Binyuze mu bufatanye n’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, guteza imbere uyu mukino mu bakiri bato ni kimwe mu byibandwaho hagamijwe kubaka umusaruro mu gihe kiri imbere.
Kugeza ubu, ibikorwa bya Friends of Rwandan Rugby bikorerwa mu bigo 100 by’amashuri abanza ndetse n’abandi batandukanye batari abanyeshuri. Ibi bakaba babifashwamo n’abatoza bashinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri munsi bazwi nka ‘Rwandan Rugby Development Officers (RDOs).
Amafoto