Ruboneka, Muhire na Elijah bahataniye Igihembo cy’Umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’i 2023-24

Umukinnyi wo hagati mu Kibuga mu Ikipe ya APR FC, Ruboneka Jean Bosco, rutahizamu wa Bugesera FC, Elijah Ani na Kapiteni wa Rayon Sports, Kevin Muhire bagiye gutorwamo umukinnyi mwiza wahize abandi muri Shampiyona y’u Rwanda y’i 2023-24.

Ibi bihembo bizatangwa tariki ya 15 Kamena 2024, mu muhango uzabera muri Serena Hotel, byateguwe na Rwanda Premier League. 

Elijah Ani yafashije Bugesera FC kuyitsindira ibitego 15 muri Shampiyona, byayifashije kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Ibi kandi, byamugize Rutahizamu wahize abandi mu kunyeganyeza inshundura muri Shampiyona.

Uretse gutsinda ibitego byinshi, Ani yagejeje Bugesera FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yatsindiweho na Police FC.

N’ubwo uyu Mwaka ufatwa nk’impfabusa ku ruhande rwa Rayon Sports, Muhire Kevin yakoze iyo bwabaga, afasha iyi Kipe ifanwa n’abatari bacye imbere mu gihugu, kudashungerwa n’abasetsi, nyuma y’uko abakinnyi barimo; Heritier Luvumbu, Abdul Rwatubyaye na Joackiam Ojera bayivuyemo rugeze aho rukomeye.

Jean Bosco Ruboneka, yagize uruhare rugaragara mu bakinnyi bafashije APR FC kwegukana igikombe cya 22 cya Shampiyona, igikombe yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe.

THEUPDATE yabonye amakuru ko uretse ibihembo by’abakinnyi bahize abandi, yazanatangwa ibindi bihembo mu byiciro 16 bitandukanye.

Mu kiciro cy’abakiri bato, Pascal Iradukunda (19) wa Rayon Sports, Elie Iradukunda (18) wa Mukura VS&L na Daniel Muhozi (18) wa Etoile de l’Est, bazatorwamo umukinnyi muto wahize abandi.

Mu kiciro cy’Umutoza mwiza wahize abandi, hahatanyemo Thierry Froger wa APR FC, Sosthene Habimana wa Musanze FC na Ahfamia Lofti utoza Mukura VS&L.

Ibihembo bizatangwa:

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi

  • Elijah Ani (Bugesera FC) yatsinze 15
  • Victor Mbaoma (APR FC) yatsinze 15

Umutoza w’Umwaka

  • Thierry Froger (APR FC)
  • Sosthene Habimana (Musanze FC)
  • Ahfamia Lofti (Mukura VS&L)

Umukinnyi mwiza w’Umwaka

  • Jean Bosco Ruboneka (APR FC)
  • Elijah Ani (Bugesera FC)
  • Kevin Muhire (Rayon Sports)

Umunyezamu w’Umwaka

  • Pavelh Ndzila (APR FC)
  • Nicolas Sebwato (Mukura VS&L)
  • Djihad Nzeyurwanda (Kiyovu SC)

Umukinnyi muto w’Umwaka

  • Elie Iradukunda (Mukura VS&L)
  • Pascal Iradukunda (Rayon Sports)
  • Daniel Muhoza (Etoile de l’Est)

Igitego kiza cy’Umwaka

  • Arsene Tuyisenge (Rayon Sports yagitsinze Muhazi United)
  • Daniel Muhoza (Etoile de l’Est yagitsinze Marines FC)
  • Jean Rene Ishimwe (Marine yagitsinze APR FC)

Muri ibi bihembo kandi, hazanatangazwamo Ikipe y’abakinnyi 11 bahize abandi, Umukinnyi mwiza w’Umugore, rutahizamu w’Umugore watsinze ibitego byinshi n’Umutoza mwiza w’Umugore.

Hari kandi igihembo cy’Umusifuzi mwiza w’Umugabo ndetse n’Umugore.

Biteganyijwe ko hazanahembwa bamwe mu Banyamakuru n’Ibitangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *