Ikipe y’Ikigo cy’Ishuri Nderabarezi cya TTC Rubengera, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya ‘Rugby Rising Play’ nyuma yo gutsinda TTC Save inota 1-0 ku mukino wa nyuma.
Imikino ya nyuma yakiniwe muri TTC Save mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa 31 Werurwe 2025.
Yahuje Amashuri Nderabarezi ahuriye mu itsinda rya mbere. Aya agizwe na TTC Rubengera yo mu Karere ka Karongi, TTC Save yo mu Karere ka Gisagara na TTC Mururu yo mu Karere ka Rusizi.
Iyi mikino iri gukinwa binyuze mu mushinga w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda [RRF], ku nkunga y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Rugby ku Isi, [World Rubgy].
Uri gushyirwa mu bikorwa mu Mashuri Nderabarezi 16 yo mu Rwanda hose. Agabanyije mu matsinda ane. Uretse amakipe yakinnye imikino ya nyuma kuri uyu wa mbere, andi azayikina mu gihembe cya gatatu.
Ugamije kwimakaza umukino wa Rugby mu Mashuri Nderabarezi by’umwihariko ushyirwa mu ngiro n’abakobwa. Imwe mu nkingo shingiro, n’ukubigisha kwirinda Inda zitateguwe ndetse n’ibishuko byabicira ejo hazaza.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, rivuga ko kwigisha umukino wa Rugby abazavamo abalimu b’ahazaza, ari imwe mu nkingi bashyize imbere mu rwego rwo kugeza uyu mukino kuri benshi.
Rivuga ko mu gihe umwalimu w’ahazaza yawize, azawutoza n’abo azigisha, bityo ukagera kuri benshi.
Umusaruro waranze imikino ya nyuma
- TTC Rubengera 1-0 TTC Mururu
- TTC Save 0-0 TTC Mururu
- TTC Save 0-0 TTC Rubengera
- TTC Mururu 0-1 TTC Save
- TTC Rubengera 1-0 TTC Save.
TTC Rubengera yegukanye igikombe nyuma yo kwitwara neza kurusha andi makipe bahuye.
Mu mikino y’amajonjora, buri kipe yahuye n’indi, TTC Rubengera na TTC Save zigera ku mukino wa nyuma zihigitse TTC Mururu itatsinze umukino n’umwe.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru nyuma yo kwegukana igikombe, kapiteni wa TTC Rubengera, Elymine Nguzama, yavuze ko yanyuzwe no kuba bavuye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, bakaba basubiranyeyo igikombe.
Ati:“Twishimiye kwegukana igikombe. N’ubwo twishimye ariko, ntabwo imikino yari yoroshye, byasabwe gushyiramo imbaraga kuko buri kipe yaje yiteguye kugitwara, cyane TTC Save twahuye ku mukino wa nyuma. Yatugoye haba mu majonjora bigeze ku mukino wa nyuma biba akarusho kuko bari n’imbere y’abafana babo [Abanyeshuri]”.
Yakomeje agira ati:“Iyo tudakorera hamwe byari kugorana kwegukana igikombe. Twishimiye ko twinjiye mu mukino wa Rugby kandi turizeza ko tazawushyira mu bikorwa aho tuzajya kwigisha. Uyu mukino nabonye udakomeye cyane nk’uko nawutekerezaga, bityo ndasaba abakobwa bagenzi banjye kuwukina aho kuwutinya nk’uko bamwe babifata”.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Rubgy mu Rwanda, Ufitimfura Donatien, yatangarije Itangazamakuru ko banyuzwe n’urwego babonyeho abitabiriye iyi mikino, nyuma y’Ibyumweru 10 batozwa.
Ati:“Gutoza umukinnyi akagera aho arushanwa, bigaragaza imbaraga zashyizwe mu gikorwa. Turashimira abatoza n’abakinnyi bashyize umutima ku kumva ibyo batozwa. Dushingiye kubyo twabonye, dufite ikizere ko mu minsi iri imbere, umubare w’abakina Rugby imbere mu gihugu uziyongera. Dufatanyije n’Amashuri Nderabarezi n’abanyeshuri bazayarangizamo twatoje uyu mukino, bazawugeza kuri benshi”.
Nyuma y’imikino yo mu itsinda rya mbere [Pool A], imikino isigaye izakomeza mu Kwezi gutaha kwa Mata [4], ubwo abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri bavuye mu biruhuko by’Igihembwe cya kabiri.
Nyuma yo gutangira muri Mutarama, uyu mushinga uzasozwa muri Nyakanga [7] mu Bigo Nderabarezi byose byo mu gihugu uko ari 16, mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abagore iteganyijwe kubera mu Bwongereza ku Kwezi kwa Kanama [8] uyu mwaka w’i 2025
Ntagihindutse, biteganyijwe ko Umunyeshuri umwe wiga mu Mashuri Nderabarezi uzahiga abandi muri uyu mushinga, azajya mu Bwongereza gukurikirana imbonankubone iyi mikino.
Rugby Rising Play n’umushinga watangiranye n’Amashuri Nderabarezi 7 muri 16.
Nyuma y’uko Amashuri 3 asoje imikino ya nyuma, 4 asigaye azayikina mu Kwezi kwa Mata [4] 2025, andi 9 asigaye azatangire nayo kuwugishwa.
Amakipe azaba yitwaye neza, azahurira ku rwego rw’Igihugu, akine umukino wa nyuma.
Amashuri ya TTC de la Salle [Gicumbi], TTC Kabarore [Gatsibo], TTC Kirambo [Burera] yamaze gutoza kwigishwa umukino wa Rubgy.
Amafoto