Rubavu: Hari impungenge z’Imiturirwa ikomeje kuzamurwa hatitawe ku bahanga mu Bwubatsi

Impuguke mu bwubatsi zisanga kuba Umujyi wa Rubavu ukomeje kuvugururwa hatarakorwa inyigo ku miterere y’ubutaka bishobora kuzateza ibibazo mu gihe hongeye kuba imitingito.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu imirimo yo kuvugurura inzu no kubaka inshya irarimbanyije. Bamwe muri ba nyiri izo nzu bavuga kuba Rubavu nk’umujyi uherereye mu gice gikunze kwibasirwa n’imitingito ituruka ku iruka ry’ibirunga, kuwubakamo bisaba gukoresha ibikoresho bikomeye kandi biramba.

Nubwo hari kubakanwa amakenga, abahanga mu bwubatsi bavuga ko ibyo bari gukora nta nyigo bagenderaho  ibagaragariza uduce dufite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza. Eng Tuyizere Shaban umwubatsi uhagarariye aba ingeniyeri mu Karere Rubavu avuga ko ibyo bagenderaho bubaka ari bumenyi busanzwe bwo mu bwubatsi,  nta gushushanyo kibagaragariza imiterere y’ubutaka, bukunze kwibasirwa n’imitingito iyo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko mu byumweru bibiri abakozi b’Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda, bazatangira igenzura, aho nyuma hagararazwe igishushanyo mbonera giteganya imyubakire ihangana n’ingaruka z’imitingito.

Gusa akarere ntacyo kavuga ku kuba hari abakomeje kubaka kandi nta nyigo irakorwa, ikintu giteye abaturage impungenge ko hari abashobora kuzabihomberamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *