Rubavu: Bahangayikishijwe n’Amazi ava mu Birunga

0Shares

Mu Karere ka Rubavu, hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’amazi ava muri Pariki za Gishwati n’iy’Ibirunga akabangiriza.

Amaze gutwara ubuzima bw’abantu batatu anangiza imirima n’ibindi bikorwaremezo birimo imihanda none basaba ubuyobozi ko yashakirwa inzira ahandi adashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aya mazi yasenye inzu anagiza imihanda, aturuka muri Pariki y’Ibirunga, akaba amaze guhitana ubuzima bw’abana batatu, abatuye hafi yaho anyura bifuza ko hagira igikorwa mu maguru mashya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ikigomba gukorwa, ariko ngo naho amikoro yarenga ubushobozi bwako, haziyambazwa izindi nzego.

Uretse imirima yangiritse, aya mazi yanangije imihanda ntikiri nyabagendwa mu mirenge ya Mudende na Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *