Rubavu: Abakora Ubukwe bagateza umutekano muke mu Muhanda baburiwe

0Shares

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubukwe bagateza umuvundo  mu muhanda, ibi bivuzwe mu gihe muri iyi Weekend ishize mu Karere ka Rubavu imodoka nyinshi zakoze igisa n’imyiyereko y’ubukwe zigafunga umuhanda ku buryo izindi zagowe no kugenda.

Abaturage basanga uretse kuba byarabangamiye ituze ryabo hari n’ubwoba ko ibikorwa nk’ibi byateza impanuka.

Ku wa Gatandatu mu Mujyi wa Rubavu habaye ubukwe, abageni n’abari babaherekeje bazenguruka Umujyi wose n’imodoka zivuza amahoni menshi ari nako zigenda zizengura ku bisate byombi by’umuhanda.

Uretse ibyo ku modoka zimwe abantu bari baziri hejuru kandi ziruka ku muvuduko ukabije ku buryo bitari gukundira indi modoka itaje mu bukwe gutambuka. 

Abatuye Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ibi bikorwa.

Igitangazamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko cyamenye amakuru ko aho Polisi ibimenyeye, ku wa  wa Mbere Polisi yahise ihamagaza banyirizo modoka bamwe barafungwa igihe gito, barabazwa nyuma iza kubarekura ariko isigarana imodoka zabo.

Aba banyiri izi modoka bavuga ko bemera amakosa bakoze, ariko bagasaba ko bacibwa amande bagasubizwa imodoka zabo.

Kuri ibi bikorwa byo kubangamira umutekano wo mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Bonaventure Karekezi aburira abitwaza ubukwe bakica amategeko y’umuhanda kubireka. naho ku bifuza ko basubizwa imodoka zabo, avuga banyizo ataribo bari bazitwaye ahubwo ko babatumye abashoferi bazo kugira ngo babazwe amakosa bakoze.

Ubusanzwe ikosa ryo kubangamira abakoresha umuhanda bihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 25 Frw, ariko polisi igaragaza igikurikiraba andi makosa yakozwe arimo ayo gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga cyane cyane abagenda kuri izo modoka bazitendetseho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *